Ingabo z’u Rwanda Na Mozambique Zigaruriye Ubundi Bwihisho Bw’Ibyihebe

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) zifatanyije n’Ingabo za Mozambique (FADM) zigaruriye ahari indiri y’umutwe w’iterabwoba wa Ansar sunna Wa Jammah (ASWJ) mu duce twa Nhica do Ruvuma na Pundanhar duherereye mu burengerazuba bw’Akarere ka Palma, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Nyuma yo kugabwaho ibitero, ibyihebe byahungiye mu Karere ka Muidube, mu bijyanye n’urugamba rwo guhashya iterabwoba kagenzurwa n’Ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SAMIM).

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zimaze kwirukana abarwanyi b’uriya mutwe w’iterabwoba mu birindiro byinshi, kuva zagera muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021.

Mu bitero biheruka, izi nzego z’umutekano zabohoje abaturage 17 barimo abagore n’abana, bari bafitwe n’aba barwanyi. Babarekuye ubwo bakwiraga imishwaro bahunga.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande, hari abarwanyi babiri b’uriya mutwe w’iterabwoba bafashwe, naho abandi babiri bafite intwaro nto bicirwa mu gico batezwe.

Umuyobozi w’Imirwano muri Cabo Delgado, Brig-Gen P Muhizi, yasuye ingabo za Mozambique mu gace ka Nhica do Ruvuma anhamwe n’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Pundanhar, abashimira ku kazi gakomeye bakoze.

Yabamenyesheje ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Ansar sunna Wa Jammah (ASWJ) baciwe intege ku rwego rukomeye n’ibikorwa by’izi nzego z’umutekano zishyize hamwe, ariko azisaba guhora ziri maso.

Ingabo z’u Rwanda ku rugamba muri Cabo Delgado
Brig Gen Pascal Muhizi yashimye akazi kakozwe n’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda
Brig Gen Muhizi yasabye inzego z’umutekano gukomeza kuba maso
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version