Icyizere Bijoux Wo Muri Bamenya Yari Afite Cyo Kubana N’Uwamwambitse Impeta Cyayoyotse

Munezero Aline wamenyekanye ku izina rya Bijoux muri filimi z’uruhererekane ziswe Bamenya yatangaje ko hashize iminsi mike atandukanye  n’uwari umukunzi we witwa Abijuru  Benjamin (King Bent) wari waramwambitse impeta y’urukundo amuteguza ko bazarushinga.

Kuwa 28 Kanama 2020 nibwo Aline yambitswe impeta na Abijuru nyuma y’igihe kirekire bari bamaze bakundana.

Nk’uko byagaragaye ku rukuta rwa Instagram rwa Aline yagize ati “Inzozi zanjye zirasubijwe kuko ngiye kurushinga nuwo umutima wanjye wishimira.”

Aline yavuze ko  impeta yambitswe ari impano idasanzwe  yakiriye mu buzima bwe  kandi ko yishimiye gusangira iminsi y’ubuzima bwe n’umukunzi w’agatangaza.

- Advertisement -

Kuri uyu wa 22 Mutarama 2021 nibwo Munezero Aline yabwiye Isimbi TV ko yatandukanye na Abijuru  buri umwe aca ukwe .

Yavuze ko hari byinshi batumvikanyeho  ariko atemeye ko bitangazwa ariko ahamya ko yamaze kwakira gutandukana n’uwari umukunzi we.

Ngo yatangiye ubuzima bushya.

Aline[Bijoux] ati: “ Umuhungu wanyambitse impeta twaratandukanye. Hari igihe umuntu aba ari mwiza ku isura iriko wenda ibyo ashaka cyangwa imiterereye Atari byo wowe ushaka cyangwa se ntimunahuze.”

Yirinze kuvuga ko King Bet yamubereye mubi, akemeza ko nawe[Bijoux] atari miseke igoroye.

Munezero Aline yavuze ko nyuma yo gutandukana na Abijuru yabonye undi mukunzi.

Mu rwego rwo gukurira inzira ku murima King Bet no gukuraho urujijo mu bafana be, Bijoux yahisemo gusiba amafoto yose yifotoje ubwo yambikwaga impeta n’uwahoze ari umukunzi we.

 Intiti mu mibanire y’abantu iti: “ Iby’ubu uko bije niko bigenda”

Umwarimu wo ku rwego rwa Kaminuza mu mibanire y’abantu(Sociologie) Prof Franҫois Masabo yabwiye Taarifa ko kuba abantu bambikana impeta ibanziriza iy’ubukwe ariko bikaza guhagarara akenshi biterwa n’uko babanye mu rukundo rwabo mbere y’uko bayambikana.

Ikindi ngo ni uko kuba muri iki gihe abantu babiri ari bo bahitamo kurambagizanya hagati yabo, ibyabo bakabyimenyera, iyo babishwaniyemo bibagora kuba bakwiyunga.

Prof Masabo ati: “Hambere urukundo rw’umuhungu n’umukobwa rwabaga rufite abantu barucunga bakamenya uko ruhagaze, hagira igitotsi kiruzamo bakaba bagitokora hakiri kare, bagafasha abakundana kuguma mu rukundo rwabo. Muri iki gihe byarahindutse, byabaye ibya babiri byabananira bikaba ikibazo.”

Ikindi avuga ni uko umusore n’inkumi bakundana mu buryo bwihuse, urukundo rugashyuha ariko nturutinde gukonja.

Iyo bigeze ku byamamare ho bifata indi sura…

Masabo avuga ko ibyamamare bihura n’ikibazo cyo gushaka gukora ubukwe nk’uko abandi batari ibyamamare babukora kandi kuba icyamamare bitabyemera.

Yatubwiye ko ibyamamare bihura n’ingorane yo kudatandukanya ibyo amategeko y’umubano w’umugabo n’umugore ateganya n’ibyo kuba icyamamare bisaba.

Avuga icyamamare iyo gishatse umugore kikabikora binyuze mu nzira zigenwa n’amategeko igihe kigera kikazahura n’ingorane zo kubaho nk’uwubatse urugo no kubaho nk’icyamamare kigomba kurebwa n’abandi bantu.

Ibi bituma hari ibyamamare[si byose] bisenya ingo kuko abo bashakanye babibera imbogamizi mu kwisanzura no kwitwara nk’ibyamamare bibaho bitewe n’uko abandi babishaka.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version