Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Icyizere Melodie Yari Afite Cyo Gukorana Indirimbo Na Olomide Cyaraje Amasinde
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Icyizere Melodie Yari Afite Cyo Gukorana Indirimbo Na Olomide Cyaraje Amasinde

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 December 2021 9:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda muri iki gihe witwa Bruce Melodie yari amaze igihe mu biganiro n’umwami wa Rumba Koffi Olomide by’uko bazakorana indirimbo, ariko iki cyizere cyaraje amasinde ku munota wa nyuma…

IGIHE itangaza ko amakuru yahawe n’abantu bari hafi ya Koffi Olomide avuga ko nyuma y’igitaramo iki cyamamare cyakoreye muri Kigali Arena, cyahise kijya kwiruhukira, Bruce Melodie ategereza ko Koffi Olomide ari bumusange muri Studio kwa Element bagakorana indirimbo, ikirari kiruma!

Ntawamenya niba Koffi Olomide yarahisemo guhagarika umugambi wo gukorana indirimbo na Melodie ku bwende cyangwa niba koko yari ananiwe, akumva ibyiza ari ukuruhuka.

Gusa amakuru avuga ko umugambi wo gukorana  kwa Bruce Melodie na Koffi Olomide watangiye ubwo Melodie yumvaga ko Koffi  azaza gutaramira Abanyarwanda.

Ngo ibiganiro byagenze neza kugeza ku munota wa nyuma ubwo Melodie yajyaga kwa Producer Element kwitegura gukorana indirimbo na Grand Mopao ariko undi ntaze.

Ikinyamakuru ducyesha iyi nkuru kivuga ko nyuma y’igitaramo Olomide yakoreye muri Kigali Arena tariki 04, Ukuboza, 2021 yahuye na Bruce Melodie bongera kunoza umugambi wabo.

Inkuru ikomeza ivuga ko birangiye Bruce Melodie yahise ajya kuri Country Records kwa Element atangira umushinga w’indirimbo yari bukorwe na Producer Element.

Abantu bari hafi aho batekereje ko Koffi Olomide wari ukiva ku rubyiniro ashobora kuba yari yagiye kwitera amazi ngo afate ubuyanja, yinjire muri studio afite amafu, ariko baramutegereje amaso ahera mu kirere!

Kubera ko nta kundi byari kugenda, umuhanzi Bruce Melodie yahisemo gukora iyo ndirimbo wenyine.

IGIHE gifite amakuru avuga ko mubyo Koffi Olomide atumvikanyeho na Bruce Melodie harimo n’amafaranga.

Gusa ngo hari icyizere ko mu gihe kiri imbere Bruce Melodie azakorana indirimbo na Koffi Olomide umwe mu bahanzi bakomeye kurusha abandi muri Afurika kandi uzwi henshi ku isi.

 

TAGGED:BrucefeaturedIndirimboKoffiMelodieOlomode
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyitezwe Ku Mupaka Ugezweho Wa Rusizi II Uzahuza U Rwanda Na RDC
Next Article Muri Gasabo Abana 10 Bafatiwe Mu Kabari
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduro

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?