Icyizere Melodie Yari Afite Cyo Gukorana Indirimbo Na Olomide Cyaraje Amasinde

Umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda muri iki gihe witwa Bruce Melodie yari amaze igihe mu biganiro n’umwami wa Rumba Koffi Olomide by’uko bazakorana indirimbo, ariko iki cyizere cyaraje amasinde ku munota wa nyuma…

IGIHE itangaza ko amakuru yahawe n’abantu bari hafi ya Koffi Olomide avuga ko nyuma y’igitaramo iki cyamamare cyakoreye muri Kigali Arena, cyahise kijya kwiruhukira, Bruce Melodie ategereza ko Koffi Olomide ari bumusange muri Studio kwa Element bagakorana indirimbo, ikirari kiruma!

Ntawamenya niba Koffi Olomide yarahisemo guhagarika umugambi wo gukorana indirimbo na Melodie ku bwende cyangwa niba koko yari ananiwe, akumva ibyiza ari ukuruhuka.

Gusa amakuru avuga ko umugambi wo gukorana  kwa Bruce Melodie na Koffi Olomide watangiye ubwo Melodie yumvaga ko Koffi  azaza gutaramira Abanyarwanda.

- Advertisement -

Ngo ibiganiro byagenze neza kugeza ku munota wa nyuma ubwo Melodie yajyaga kwa Producer Element kwitegura gukorana indirimbo na Grand Mopao ariko undi ntaze.

Ikinyamakuru ducyesha iyi nkuru kivuga ko nyuma y’igitaramo Olomide yakoreye muri Kigali Arena tariki 04, Ukuboza, 2021 yahuye na Bruce Melodie bongera kunoza umugambi wabo.

Inkuru ikomeza ivuga ko birangiye Bruce Melodie yahise ajya kuri Country Records kwa Element atangira umushinga w’indirimbo yari bukorwe na Producer Element.

Abantu bari hafi aho batekereje ko Koffi Olomide wari ukiva ku rubyiniro ashobora kuba yari yagiye kwitera amazi ngo afate ubuyanja, yinjire muri studio afite amafu, ariko baramutegereje amaso ahera mu kirere!

Kubera ko nta kundi byari kugenda, umuhanzi Bruce Melodie yahisemo gukora iyo ndirimbo wenyine.

IGIHE gifite amakuru avuga ko mubyo Koffi Olomide atumvikanyeho na Bruce Melodie harimo n’amafaranga.

Gusa ngo hari icyizere ko mu gihe kiri imbere Bruce Melodie azakorana indirimbo na Koffi Olomide umwe mu bahanzi bakomeye kurusha abandi muri Afurika kandi uzwi henshi ku isi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version