Icyo Abayobora Israel Babwiye Isi Muri Iki Gihe Bibuka Jenoside Yakorewe Abayahudi

Minisitiri w’Intebe Naphtali Bennet na Perezida Isaac Herzog bavuga ko Jenoside yakorewe Abayahudi ari cyo cyaha gikomeye cyakozwe mu isi kandi cyatangiye gutegurwa guhera mu myaka 3500 ishize.

Abayahudi bari batuye mu Misiri baciwe abana bose b’abahungu, bicwa ku itegeko ry’umwami Pharaoh.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Naphtali Bennett yabwiye abari baje gutangiza icyunamo cyo kuzirikana Abayahudi barenga miliyoni esheshatu  ko uretse na Pharaoh washakaga ko abana bose b’abahungu bapfa, ubaze indi myaka 1000 ishize umwami witwa Haman uvugwa mu gitabo cya Esiteri muri Bibiliya nawe yashatse kumara Abayahudi bose.

Yunzemo ko urw’Abayahudi bahuye narwo rutagarukiye gusa mu gihe cya Haman abanyamateka bise Xerxes I ahubwo ngo byarakomeje bigeza no mu gihe ubwami bw’Abongereza bwashakaga ko Abayahudi bose bashira mu Burayi.

- Advertisement -

Si aba gusa kuko no muri Espagne bashatse kumara Abayahudi mu myaka 350 ishize ariko ntibabibasha n’ubwo batumye bahunga.

Abanazi bo baje bashyira mu bikorwa ibyo abababanjirije bananiwe, ariko nabwo ntibabamaze burundu.

Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Israel babwiye abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi bakiriho ko Israel ifite inshingano zitajegajega zo kubarinda aho bari hose ku isi.

Ku rundi ruhande ariko, aba bayobozi ba Israel babwiye abaturage babo ko kuba hari ahakigaragara ibikorwa byo gutoneka abarokotse iriya Jenoside binyuze mu gusenya imva z’abayizize, nta gitangaza kirimo.

Perezida Herzog yabwiye abaturage be ko igihugu cye ari nacyo cyabo, cyazutse kigaruka ibumuntu kandi ko ntawe uzagisubiza hasi aho yaturuka hose.

Ati: “ Byararangiye nta bantu bazongera kudushushubikanya batujyana aho bicira abantu, ngo batwinjize mu nzu badusucyemo imyuka yica. Byararangiye ntibizongera ko ababyeyi batandukanywa n’abana babo bakajya kurasirwa mu gihuriri. Nta Muyahudi uzongera kwica nk’isazi, byararangiye n’abandi babimenye!”

Minisitiri w’Intebe wa Israel Napthali Bennett avuga ko abaturage ba Israel ari bo bonyine bagomba gukora kugira ngo biteze imbere kandi bihagarareho.

Minisitiri w’Intebe Naphtali Bennet

Yavuze ko n’ubwo Abayahudi aho bari hose ku isi bashobora kwishimira ko bariho kandi bafite igihugu ariko ngo ahantu heza Umuyahudi akwiye kwishimira kuba ni muri Israel, i Yerusalemu, i Bethlehem, i Nazareth n’ahandi muri Israel.

Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi rwa Yad Vashem witwa Rabbi Israel Meir Lau niwe wacanye urumuri rutazima rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi.

The Jerusalem Post yanditse ko kuri uyu wa gatanu Perezida wa Pologne witwa Andrzej Duda azitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi

Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi byatangiye kuri uyu wa Gatatu taliki 27, Mata, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version