Sergio Ramos Ukinira Paris Saint Germain Na Bagenzi Be Bazasura u Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 30, Mata, 2022 abakinnyi b’ikipe ikomeye mu Bufaransa yitwa Paris Saint Germain barimo Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler  bazaza gusura u Rwanda muri gahunda yiswe Visit Rwanda.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda, RDB, Madamu Claire Akamanzi yabwiye RBA ko uruzinduko rwa bariya bakinnyi b’ibyamamare ruzakorwa mu rwego rwo kubahiriza amasezerano u Rwanda rufitanye na Paris Saint Germain muri gahunda yiswe Visit Rwanda.

Ati: “ Bazasura ahantu hatandukanye mu Rwanda no muri Pariki zose uko tuzizi.”

Clare Akamanzi avuga ko kubera ko bariya bakinnyi bazwi n’abantu benshi, bivuze ko aho bazasura hose abakunzi babo bazaba bahakurikiranira hafi bityo nabo bamenye u Rwanda.

- Advertisement -

Avuga ko icyo u Rwanda rushaka ari uko abanyamahanga barumenya ari benshi bakarusura bikarwinjirza ariko nabo barugeramo bakumva baguwe neza.

Mu mwaka wa 2021 ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’abaturage, yakomoje k’urukundo akunda Arsenal ndetse na Paris Saint Germain.

Icyo gihe yavuze ko kuba u Rwanda rukorana na Paris Saint-Germain bishingiye no kuba ifite n’abakinnyi beza.

Yigeze kubwira Clèophas Barore wamukoresheje ikiganiro muri Nzeri, 2021 ko Paris Saint- Germain ari ikipe nziza  ndetse mu bakinnyi beza ifite harimo na Messi, Neymar, Mbappé n’abandi.

Ubu u Rwanda rukorana n’amakipe abiri akomeye ari yo Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version