Icyo Abo Mu Rugaga Rw’Abaganga Mu Rwanda Batangaza Ku Ifungwa Ry’Ibitaro Byigenga

Abayobozi mu Rugaga  nyarwanda rw’abaganga rwitwa Rwanda Medical and Dental Council bavuga ko n’ubwo batashyigikira bagenzi babo bitwaye nabi bikaviramo umurwayi urupfu, ariko ko gufunga ibitaro nabyo byatumye hari ababura akazi.

Bavuga ko byari bube byiza kurushaho iyo harebwa impande zombi, hakabaho guhana ariko nanone ntihabeho gufunga ibitaro kuko hari abakozi batakaje akazi kandi bitari ngombwa.

Mu minsi micye ishize hari inkuru zanditswe zivuga ku kiswe ‘uburangare’ bwatumye hari umugore umwe ugwa ku iseta y’ibitaro byitwa Baho International Hospital.

Uyu mugore yitwaga Chantal Ngwinondebe, akaba yari afite imyaka 54 y’amavuko.

- Kwmamaza -

Yaguye mu bitaro ubwo yari yagiye kwikuzamo icyuma yari amaranye igihe muri nyababyeyi ariko kukimukuramo neza ntibyakunda ahubwo ahasiga ubuzima.

Nyuma ibitaro byaje gufungwa mu gihe kitazwi.

Bidateye kabiri,  abaganga babiri barimo utera ikinya witwa Dr Alfred Mugemanshuro na Gaspard Ntahonkiriye usanzwe ubanga akavura indwara zifata imyanya myibarukiro y’abagore bakorewe amadosiye bikaba biteganyijwe  ko mu minsi micye iri imbere bazitaba urukiko.

Abo mu rugaga rw’abaganga hari icyo bavuga kuri iki kintu…

Abo muri uru rugaga bavuga ko nyuma y’uko biriya bitaro bifunzwe, ababikoragamo bagataha, muri iki gihe bari gukurikiranira hafi uko ibintu bimeze.

Hari n’ibindi bitaro byitwa MBC Hospitals by’i Nyarugenge nabyo byafunzwe nyuma gato y’ibya Baho.

Umuyobozi w’umusigire w’Urugaga nyarwanda rw’abaganga witwa Dr. Jean Claude Byiringiro yabwiye The New Times ko urugaga rwabo rudashidikanya ko mu isuzuma ryakozwe n’inzego z’ubuzima hari ibyo ryasanze bituzuye mu byerekeye isuku byahereweho hafungwa biriya bitaro.

Ku rundi ruhande, Dr Byiringiro avuga ko mu gufunga biriya bitaro hari abantu bahatakarije akazi, barimo n’abagize Urugaga ayoboye.

Yabwiye kiriya kinyamakuru ati: “ Ni byiza ko buri gihe harebwa impande zose harimo no kureba ingaruka zazava k’ugufunga ibitaro mu gihe runaka. Aha ariko birumvikana ko no kureba ku mutekano n’isuku by’abarwayi ari ingenzi.”

Byiringiro avuga ko abo muri ruriya rugaga bazakomeza nabo gusuzuma bakareba niba koko hari ubunyamwuga bucye no kutagira icyo bitaho byakozwe na bariya baganga.

Ngo bazakora isuzuma ryimbitse cyane k’uburyo bazabona ibishobora kuba baranabonywe mbere kandi bazabigeza kuri Minisiteri y’ubuzima.

Avuga nanone ko nibaramuka babonye ibimenyetso by’uko hari ibitarakozwe ‘nkana’ bikaza gutuma hari abantu bahasiga ubuzima bashobora kuzasaba Minisiteri y’ubuzima guhagarika burundu kimwe cyangwa byombi muri biriya bitaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version