Umunyarwanda Yakoze Ikoranabuhanga Rizabuza Abajura Kugurisha Ibyo Bibye

Muhamed Nkuruniza akorera i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge. Yahanze uburyo bwo gukumira ko abantu bibwa ibintu, abajura bakajya kubigurisha babyita ibyabo. Ubwo buryo yabwise SUGIRA. Amaze guha akazi urubyiruko 600.

Mu biro bye biri ahitwa Cosmos muri Nyamirambo, yabwiye Taarifa ko burya igituma abantu bibwa ari uko baha icyuho abajura. Ni icyo yise ‘ guha umujura occasion’.

Kuri we, kugira ngo umuntu yibwe bisaba ko hari ibintu bitatu biba bihari;

Ibyo ni uwiba, ikibwa n’icyuho cyo kwiba( occasion).

- Advertisement -

Akenshi icyuho nicyo gituma abantu bibwa. Ubujura mu Rwanda ngo burakora cyane ngo muri iki gihe abantu benshi bafunzwe bazira ubujura.

Kwibwa ni kimwe ariko ngo ikirushaho kuba kibi ni ‘ukwiba bigahera.’

Muhamed Nkurunziza yavuze ko abajura hafi ya bose biba bagamije kugurisha ibyo bibye.

Muhamed Nkurunziza

Impamvu bibahira ni uko ibyinshi byibwa mu by’ukuri nta kintu kiba kigaragaza ko ari ibya runaka.

Ati: “ Burya iyo Polisi na RIB ihamagaye abantu ngo baze batware televiziyo na telefoni zabo n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bafashe,  akenshi baba bagenekereza ariko nta kintu gifatika kiba cyerekana ko iki cyangwa kiriya ari icya runaka mu buryo budasubirwaho.”

Kugira ngo kwiba ibikoresho nka biriya bicike, umuyobozi wa kiriya kigo kitwa 44444Ltd( nicyo gifite iyo gahunda yitwa Sugira) avuga ko bakoze urubuga rutuma abantu bose bazajya bandikisha ibyuma by’ikoranabuhanga batunze kugira ngo nihagira ubyiba atazabona ubigura kuko bizagaragara ko uwiyita ko ari ibye , mu by’ukuri ari ibijurano.

Urubyiruko rurahugurwa rukajya gutanga ziriya serivisi

Muhamed Nkurunziza yatubwiye ko nyiri ikintu runaka azajya agihererekanya na mugenzi we nk’uko abantu bahererekanya umutungo nk’isambu, ugihawe agahabwa ibyemeza ko agihawe na nyiracyo, ko atari ikijurano.

Kugira ngo umuntu yandikishe icyuma cy’ikoranabuhanga runaka, azajya asanga umu agent wa SUGIRA aho ari, amwereke inyemezabwishyu z’uko icyo kintu ari icye hanyuma bacyimwandikeho.

Azajya yitwaza ikintu runaka kimuranga nk’irangamuntu ye cyangwa niba ntayo afite atware inyemezabwishyu

Kugeza ubu abakorera kiriya kigo ni urubyiruko 600 ariko hari gahunda y’uko mu myaka itanu iri imbere bazaba ari 44,511 mu Rwanda hose.

Guta Irangamuntu ukayibura babiboneye igisubizo…

Umwe mu bakozi ba 44444Ltd. Bakoze ikoranabuhanga ribuza abajura kugurisha ibyo abandi baruhiye

Nkurunziza yavuze ko indi serivisi batanga ari ugufasha abantu bataye ibyangombwa kubibona.

Ati: “ Twasanze burya amakarita y’irangamuntu yatakaye, hari ahantu ibyo ari ibyo byose aba ari. Niyo impamvu umuntu utaye irangamuntu twakoze k’uburyo yatwegera akatubwira igihe yayitereye, ayo akeka yayitaye na nomero yayo ubundi tukamubwira akazaza kuyifata igihe runaka.”

Yavuze ko mu kigo 44444Ltd bafata ibyangombwa byose byatakaye tukabishyira mu ikoranabuhanga hanyuma umu agent wacu akaryinjiramo akabaza uvuga ko yataye icyangombwa runaka izina rye, yaba yarataye icyo kintu koko kigahita kiboneka bakamurangira aho yajya kugitora.

Uhawe iriya serivisi wese hari icyo yishyura.

Bakoze uburyo bworoshye bwo kurangira abantu irangamuntu bataye

Iyo umaze kubaruza ibyawe ‘system’ iguha ubutumwa bw’uko ubaruje uwo mutungo, kandi kubera ko uba wamaze gushyira mu bubiko bw’amakuru yabo bakomeza kuguha amakuru y’icyo ari cyo cyose bamenye kuri wo.

Kugira ngo umusore cyangwa inkumi abone akazi k’ubu agent muri kiriya kigo hari umwirondoro atanga ku rubuga rwabo, nyuma akajya azahamagarwa agahabwa amahugurwa.

Iyo bigaragaye ko yumva ibyo bamwigisha kandi abishaka, ahabwa akazi k’ubu agent.

Ahembwa hakurikijwe ibyo abo yakoreye.

Hari icyo basaba Leta…

Muhamed Nkurunziza avuga ko kugira ngo bagere kucyo bifuza, ni ngombwa gukorana n’inzego za Leta zifite ikoranabuhanga n’umutekano mu nshingano zabo.

Yatangiye agira icyo asaba Polisi y’u Rwanda.

Ati: “Icyo dusaba Polisi ni ukutuba hafi kandi bakajya badufasha mu bukangurambaga bwo kubimenyesha abaturage.”

Asaba Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda kubafasha mu  bikorwa bakora bagamije gukumira no guca magendu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version