Icyo Kiliziya Gatulika Mu Rwanda Ivuga Ku Icyemezo Cya Papa Cy’Umugisha Ku Batinganyi

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yasohoye itangazo rivuga aho ihagaze ku cyemezo Papa Francis aherutse gutangaza cyo guha umugisha ababana bafite ‘ibitsina bisa.’

Abepisikopi Gatolika bose bo mu Rwanda bayobowe  na Cardinal  Antoine Kambanda basohoye itangazo ‘bavuga ko rigamije gukuraho urujijo ku mugisha Papa aheruka kwemerera ababana bahuje ibitsina.’

Itangazo Abepiskopi bo mu Rwanda basohoye rigira riti: “Urwo rwandiko, Fiducia supplicans, ntabwo ruje guhindura inyigisho za Kiliziya zijyanye n’umugisha w’isakaramentu ry’ugushyingirwa gutagatifu. Uwo mugisha w’Isakaramentu ugenewe umugabo n’umugore (reba Intg 1,27) bahujwe n’urukundo ruzira gutana (reba Mt 19,6) kandi rugamije kubyara.”

Bavuga ko banditse itangazo bagamije gukuraho urujijo no guhumuriza Abakiristu, nyuma y’uko urwandiko rwo mu Biro bya Papa rukuruye impaka nyinshi n’impungenge.

- Advertisement -

Ni impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya, n’uwahabwa ababana bahuje igitsina.

Bimwe mu bikubiye muri uru rwandiko rwa Papa Francis harimo kwemerera abasaserdoti guha umugisha ababana bahuje igitsina ariko ngo ibi abantu ntibakwiye kubyitiranya no kubaha isakaramentu ry’ugushyingirwa.

Itangazo ry’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda rikomeza rigira riti: “Umugisha ni ukwiyambaza Imana no kuyisaba inema yayo dusabira umuntu cyangwa ikintu. Umugisha ugamije gutagatifuza, gukiza no gufasha umuntu guhinduka. Guha umugisha umugabo n’umugore babana mu buryo butemewe na Kiliziya ntabwo bigomba kwitiranywa n’isakramentu ryo gushyingirwa. Kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye rwose n’amategeko y’Imana n’umuco wacu.”

Taliki 18, Ukuboza, 2023, Ibiro bya Papa bishinzwe Ukwemera Gatulika i Roma nibwo byatangaje urwandiko rwitwa ‘Fiducia supplicans’ akaba ari amagambo y’Ikilatini avuga ‘Ukwizera kwambaza Imana’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version