Abasirikare Badasanzwe Ba RDF Barangije Imyitozo Ikomeye

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda mu izina ry’umugaba wazo w’ikirenga yaje kureba uko abasirikare bagize umutwe w’ingabo z’u Rwanda zidasanzwe witoje, aboneraho no kurangiza iyo myitozo zari zimazemo amezi 10.

Bayikoreraga mu kigo cya gisirikare cya Nasho kiri mu Karere ka Kirehe

Gen MK Mubarakh yashimye uko bitoje n’uko bashyira mu bikorwa amasomo bahawe, abasaba kuzakomereza aho ariko nanone bakazajya barangwa n’ikinyabupfura aho bari hose.

Ibi ngo ni ibyo Umugaba w’ikirenga w’ingabo akaba na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame abasaba,

- Kwmamaza -

Gen Mubarakh Muganga yashimye abatoje bariya basirikare, ababwira ko ibyo babatoje ari iby’agaciro mu kazi ka girikare kandi no bigaragara ko bitabaye amasigarakicaro.

Muri uyu muhango hari abandi basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Gen Muganga ari kumwe n’abandi ba jenerali baje kureba uko bariya basirikare batojwe
Kumanukira mu migozi n’ibindi bikorwa bya gisirikare bihambaye
Batorezwa i Nasho muri Kirehe ahari ishyamba rinini cyane n’imigezi irimo ingona n’imvubu. Ni imyitozo y’abakomando
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version