Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Icyo Polisi Ivuga Ku Buzukuru Ba Shitani B’i Rubavu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Icyo Polisi Ivuga Ku Buzukuru Ba Shitani B’i Rubavu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 January 2024 8:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko Visi Perezida wa Sena Hon Nyirasafari Espérance asabiye inzego zose guhagurukira abiyise Abuzukuru ba Shitani bazengereje abatuye Rubavu, Taarifa yabajije Polisi icyo ivuga kuri abo buzukuru ba Sekibi.

Mbere y’uko twumva icyo Polisi ibivugaho, ni ngombwa kwibukiranya icyo Abasenateri babivuzeho.

Mu ngendo barimo  mu Turere tw’u Rwanda, abasuye Akarere ka Rubavu babwiwe n’ubuyobozi bw’imwe muri Koperative z’aho ko bajya bahohoterwa n’abitwa Abuzukuru ba Shitani.

Hon Nyirasafari nawe ukomoka mu Karere ka Rubavu yasabye ubuyobozi bw’aka Karere kurangiza iki kibazo cy’ubujura n’urugomo.

Abo Buzukuru ba Shitani biganjemo abana bato bakunze kuvugwa mu Mujyi wa Rubavu mu mirenge ya Rubavu na Gisenyi.

Nyirasafari yari ari kumwe na mugenzi we Marie Rose Mureshyankwano.

Abo Buzukuru biyise ko ari aba Sekibi bavugwaho kwambura abaturage ku manywa y’ihangu, abibasirwa cyane bakaba abatuye  imirenge ya Nyamyumba, Mudende na Bugeshi.

Espérance Nyirasafari avuga ko kuba muri Rubavu hari abantu bitwa batyo kandi barangwa n’urugomo biha Rubavu isura mbi kandi isanzwe ari ahantu hitabirwa n’abakerarugendo.

Icyo Polisi ivuga kuri iki kibazo gihangayikishije Abasenateri…

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Superintendent of Police ( SP) Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye Taarifa ko urwego avugira rufatana iki kibazo uburemere.

Ati: “…Icyo twabwira abaturage ni uko Police ishinzwe umutekano w’abaturage bose. Ntabwo izihanganira uwo ariwe wese ushaka guhungabanya umutekano wabo. Tuzakomeza kubungabunga umutekano w’abaturage nk’uko dusanzwe tubikora.”

N’ubwo ari uko Polisi ibivuga, ku rundi ruhande hari abaturage banenga ko nta matara y’umutekano aba ku mabaraza y’inzu z’i Rubavu, ibi bigatiza umurindi abakora urugomo kuko babikorera mu kabwibwi.

Indi mpamvu Taarifa yamenye ishobora kuba ari nawo muzi ushibukaho abo Buzukuru ba Shitani ni uko hari abaturage kavukire bo muri Rubavu babyara indahekana, abana bagatangira kubura uburere bakiri bato, bakaboneza umuhanda.

Umwana umaze kwigira hejuru iyo abuze ibiribwa cyangwa ibindi by’ibanze,  ahebera urwaje akajya gushikuza abantu telefoni, ibikapu n’amasakoshi y’abagore.

Kuba umujyi wa Rubavu ukorerwamo ubucuruzi bwambikiranya imipaka bituma ibonekamo amafaranga menshi ndetse n’amadolari y’Amerika($) bigatuma abana bararukira kujya kuyashaka yo.

Mu gihe i Rubavu havugwa abo Buzukuru, hari ahandi mu Rwanda havugwa andi matsinda y’abantu biyemeje kwica amategeko.

Abo ni Abahebyi b’i Muhanga, bahohotera abarinda ibirombe by’amabuye y’agaciro, bakabikora bitwaje intwaro zirimo ibisongo, amapiki, inyundo  n’ibitiyo.

Mu Karere ka Gatsibo haba abitwa ‘Imparata’.

‘Imparata’ zikorera mu Karere ka Gatsibo aho zicukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, zikongeraho no kwangiza ibikorwaremezo.

Abo bose Polisi ifite inshingano zo kubageza imbere y’amategeko akabahanira ibyo bakora bihabanye nayo.

Rwanda: Abasenateri Barasaba Inzego Guhagurukira Abuzukuru Ba Shitani

TAGGED:AbahebyiAbuzukuruAmabuyefeaturedGatsiboMuhangaNyirasafariRubavu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abahinzi Barishimira Ko Umusaruro Wazamutse Kuri Hegitari Ifumbiye
Next Article Kigali: Abazunguzayi Bagiye Kunganirwa Ngo Bacike Mu Muhanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?