Icyo Raporo Ku Nkomoko Ya COVID-19 Itangaza

Abashakashatsi bo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima bafatanyije n’abo muri za Kaminuza z’u Bushinwa batangaje ko basanze virus yateye icyorezo COVID-19 yaraturutse mu gacurama, ariko igera mu muntu ibanje guca mu yindi nyamaswa.

Iby’uko yakorewe muri laboratwari z’i Wuhan byo ‘babiteye utwatsi’

Raporo ya bariya bahanga isohotse nyuma y’uruzinduko bakoreye mu mujyi wa Wuhan mu Ntara ya Hubei mu Bushinwa, ahavugwaga ko ari ho iriya virus yatangiriye.

Uruzinduko rwabo barutangiye muri Mutarama kugeza muri Gashyantare, 2021.

- Advertisement -

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, byatangaje ko n’ubwo hasohotse iriya raporo ivuga ko iriya virusi yaturutse mu gacurama igera mu muntu iciye mu yindi nyamaswa, hari ibindi bibazo abahanga bakibaza.

Bavuga ko hari ibindi bazakomeza gukoraho ubushakashatsi.Umuyobozi mukuru w’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi Dr Tedros Adhanom Ghebreysus yirinze gutangaza byinshi ku byo bariya bahanga batangaje, avuga ko muri iki gihe hari binshi bikiganirwaho mu ruhando rw’abahanga kuri kiriya kibazo.

Raporo ya paje 400 niyo igaragaza ibyo babonye muri buriya bushakashatsi.

Peter Ben Embarek ni umwe mu mpuguke zateguye iriya raporo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version