Icyo RDB Ivuga Ku Rusobe Rw’Ibinyabuzima By’Isi Y’ejo Hazaza

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere Zéphanie  Niyonkuru yabwiye abitabiriye inama yiga ku kwita ku binyabuzima hagamijwe gukomeza ubukerarugendo bubishingiyeho ko abantu nibadakanguka ngo bite ku binyabuzima, bazahura n’akaga ko kuba barabyirengagije.

Yabivugiye mu nama yitwa International Congress for Conservation Biology Conference (ICCB) yari itaganyijwe kubera mu Rwanda mu buryo bw’imbonankubone ariko ntibyakunda kubera ubwandu bwa COVID-19 buri kwiyongera henshi ku isi.

Zéphanie  Niyonkuru yashimye abateguye iriya nama bakaba barahisemo ko yakirirwa n’u Rwanda.

Ati: “ Kuba mwarasanze iyi nama igomba kubera mu Rwanda ni ikimenyetso cy’uko mushima umuhati dushyira mu kubungabunga ibinyabuzima biba ku butaka bwacu.”

- Advertisement -

Niyonkuru yavuze ko u Rwanda rwishimiye kandi ruzakomeza kwishimira ibitekerezo by’abahanga n’abandi bose bagamije kurufasha mu ntego yarwo yo kubungabunga ibinyabuzima biba ku butaka bwaro.

Umugambi w’u Rwanda nk’uko abivuga ni uwo gutuma abazaruturaho mu bisekuru n’ibinyejana bizaza bazasanga rutekanye kandi rwuje urusobe rw’ibinyabuzima bituranye mu mahoro na mwene muntu.

Kimwe mu binyabuzima u Rwanda rurinze ni ingagi zo mu birunga

Ku rundi ruhande ariko, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere avuga ko muri rusange ibyo abantu bakora cyangwa badakora  ku binyabuzima bizabakiza cyangwa bibice.

Kubera iyo mpamvu, Niyonkuru yasabye abamwumvaga gukora uko bashoboye bagatabara ibinyabuzima bikiri ho kugira ngo byororoke, bigwire bigirire abantu akamaro.

Inama mpuzamahanga International Congress for Conservation Biology Conference (ICCB) izamara Icyumweru ikazitabirwa n’abantu 1000.

Ni inama izahuza abahanga mu binyabuzima n’abafata ibyemezo muri Politiki, bakazagira ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko umubumbe w’isi waturwa n’ibinyabuzima buri bwoko biha ubundi amahirwe yo kuroroka.

Umuhanga mu binyabuzima ukomoka muri Mexico witwa Dr Julia Carabias wigeze no kuba Minisitiri w’ibidukikije muri kiriya gihugu aherutse kuvuga ko amoko y’ibinyabuzima abahanga bazi neza atarenga miliyoni umunani.

Ijambo ‘bazi neza’ naryo ngo ni iryo kudafatwa uko ryakabaye ijana ku ijana kuko ubumenyi buhora bukura.

Ari mu banditse igitabo kitwa ‘Making Peace With Nature’

Mu kiganiro aherutse kuha abakozi b’Ishimi ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurengera ibidukikije, UN Environment, Dr Calabias yagize ati: “Ikibabaje ariko ni uko muri ayo moko umunani harimo byibura miliyoni imwe yabwo iri gucika ku isi kandi bitarenze iki kinyajana azaba yacitse burundu niba ntagikozwe ngo abantu bayarinde.”

Ibinyabuzima bigomba kubana bidahohoterana

Kuri we gucika kw’ayo moko bizaba ari icyago ku batuye isi.

Uyu muhanga ku binyabuzima avuga Politiki y’ingenzi kurusha izindi kugeza ubu, ari iyo ‘kurinda iyangirika ry’ibyanya bikomye’.

Mu yandi magambo bivuze ko urusobe rw’ibinyabuzima rushobora kurindwa abantu bagize icyo bakora.

Kurinda urusobe rw’ibinyabuzima biriho muri iki gihe bizabifasha gukomeza kororoka bikoresheje ubushobozi bifite, ni ukuvuga ubwo bikura mu byanya bibamo no mu mikoranire hagati yabyo.

Ngo Leta zigomba kumenya ko kurinda ibinyabuzima kwangirika ari uburenganzira bwabyo n’ubwa muntu muri rusange.

Hari irindi tsinda ry’abahanga bo muri Kaminuza ya Yale iri muri Leta ya Connecticut, USA n’abo muriu Brazil baherutse gutangaza ko  80% y’amoko y’ibinyabuzima ari ku isi ataravumburwa.

Igiteye impungenge kikaba  ari uko hari menshi muri yo azacika ku isi atavumbuwe kubera ibikorwa by’abantu biyibasira.

Aba bahanga muri Werurwe, 2021 basohoye ikarita y’isi yerekana aho bakeka ko hari amoko menshi y’ibinyabuzima byiganjemo ibito mu bunini ( micro-organismes) ataravumburwa kandi ashobora gucika kubera kwangiza indiri zayo haba mu mashyamba y’inzitane, hasi mu Nyanja ngari n’ahandi.

Bameza ko kugeza ubu amoko y’ibinyabuzima yavumbuwe ari hagati ya 10% na 20% .

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version