Icyuho Cy’Ibyo U Rwanda Rutumiza N’Ibyo Rwohereza Hanze Cyaragabanutse

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo u Rwanda rugitumiza hanze ibyo rukenera ariko ngo icyuho hagati y’ibyo rutumiza n’ibyo rwohereza cyaragabanutse.

Ku rundi ruhande ariko, ibyo rutumiza hanze byo byiyongereyeho 12.7%, ibyo rwoherezayo bizamukaho 58.8% mu gihembwe cya gatatu cya 2021.

Avuga ko byatewe n’uko narwo hari ibyo rwongereye rwohereza yo.

Rwangombwa yabivugiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 11, Ugushyingo, 2021 cyari kigamije kubasobanurira uko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe muri ibi bihe ruri kwivana mu bibazo rwasigiwe na COVID-19.

- Advertisement -

Yavuze ko kuba idolari ry’Amerika rikiri hejuru cyane bityo ifaranga ry’u Rwanda rigata agaciro biterwa n’uko ibyinshi mubyo u Rwanda rukenera mu bukungu bwarwo rubitumiza hanze kandi mu madolari y’Amerika.

Ati:“Turabizi ko turi igihugu kidafite ibikoreshoremezo bikenerwa mu nganda bityo tugasohora amafaranga tubitumiza hanze. Bityo rero dukenera amadolari y’Amerika kugira ngo tubitumize hanze, ibi bikatuma ifaranga ryacu rigabanya agaciro.”

Rwangombwa yavuze ko iyo urebye uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze muri iki gihe, usanga buri kuzamuka kubera ko inganda zatangiye gukora, umusaruro w’ubuhinzi ukaba warabaye mwiza muri rusange kandi ibyo u Rwanda rwohereza hanze bikaba byariyongereye.

Abayobozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda bavuga ko muri iki gihe u Rwanda rwongereye ibikomoka ku ndabo n’imbuto rwohereza hanze ndetse ikawa n’icyayi rwohereza yo nabyo byariyongereye.

Ku byerecyeye uko ibiciro byifashe muri iki gihe Goverineri Rwangombwa yavuze ko byamanutse kuko mu gihembwe cya gatatu byagabanutseho 0.6% mu gihe byari byazamutseho 0.7% gusa mu gihembwe cya 2 cy’uyu umwaka wa 2021.

Ikindi ni uko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 20.6% mu gihembwe cya 2 cy’uyu mwaka na 3.5% mu gihembwe cya mbere nyuma yo kugabanukaho 3.4% mu mwaka wa 2020.

Iyi 4.5% ni igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR.

Kuba ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza ngo biterwa kandi n’uko n’ubukungu bw’isi muri rusange buri kuzanzamuka.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda yavuze ko hari icyizere ko COVID-19 ishobora gucogora ndetse ikanashira, bityo ubukungu bugakomeza kuzanzamuka

Kubera ko muri rusange Abanyarwanda bakurikije gahunda za Leta harimo no kwikingiza, hari icyizere ko abantu bazakomeza akazi kabo ka buri munsi bikagira uruhare mu gukomeza kuzamuka k’ubukungu.

Solaya Hakuziyaremye nawe yagize icyo avuga kuri Politiki y’ifaranga

Ikindi Banki Nkuru y’u Rwanda yishimira ni uko n’imibare itangwa n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza.

Biteganywa kandi ko nta mpinduka zikabije zizaba ku isoko ry’ivunjisha kuko Igihugu gifite ubwizigame buhagije mu madovizi.

Kugeza ubu ahantu Banki Nkuru y’igihugu ibona hakiri ikibazo ni ibyerekeye kwishyura inguzanyo bahawe kubera ko COVID-19 yaje igatuma bahura n’ingorane mu bukungu.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko hari ingamba zafashwe zigamije korohereza abantu uburyo bwo kwishyura nko kongererwa igihe mu kwishyura inguzanyo, inguzanyo z’Ikigega nzahurabukungu ku bikorwa byazahajwe cyane COVID-19 ngo bibashe gusubukurwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version