Menu
Indimi
Advert

Ubutabera

Idamange Agiye Kugezwa Imbere Y’Urukiko

Yanditswe kuwa

Urwego rw’Ubucamanza rwatangaje ko Idamange Iryamugwiza Yvonne ukekwaho ibyaha birimo guteza imidugararo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, azitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku wa Kane w’iki cyumweru, aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uyu mugore w’imyaka 42 yafunzwe ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’igihe akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo agize ibyaha akekwaho byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kwigomeka ku buyobozi no gupfobya Jenoside.

Harimo n’ibyaha byo gutesha agaciro inzibutso za Jenoside bijyanye no kuyipfobya, guhamagarira rubanda kwigomeka no kwigaragambya n’icyo gukwirakwiza ibihuha.

Ibyo byose bifitanye isano n’amagambo yavuze mbere yo gutabwa muri yombi, akayatangaza yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa YouTube.

Ku munsi yafashweho na Polisi kandi byaje gutangazwa ko Idamange yakubise CSP Silas Karekezi icupa mu mutwe akamukomeretsa, ari naho hava ikindi cyaha aregwa cyo kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement