Ifoto Ivuga: Gukingira Umunyarwanda Icyago Cyose

Ku rubuga rwa Twitter rw’Akarere ka Nyabihu  hari ifoto yerekana umwe mu basirikare ba RDF afite imbunda ku rutugu ari no gukingira umuturage.

Ni ifoto yafashwe nyuma y’umuganda wari umaze gukorerwa mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu.

Iyo usesenguye iyi foto ubona ko ibyo uriya musirikare yakoze bifite ubusobanuro bwimbitse.

Mu nshingano z’umusirikare w’u Rwanda iy’ibanze ni ukurinda ubusugire bw’u Rwanda, binyuze mu kurinda ko hari uwarutera ngo aruteshe amahoro aturutse hanze.

- Kwmamaza -

Guturuka hanze bivuze ko yakwinjirira ku nzira y’ubutaka cyangwa iyo mu kirere.

No mu mazi ashobora kuhinjirira.

Umusirikare wagaragaye akingira uyu muturage yari ahetse imbunda kandi iki nicyo gikoresho cyo kurinda igihugu.

N’ubwo atari yambaye ingofero ikingira umutwe n’ikoti rikingira igituza, kuba yari afite imbunda byerekana ko ku mutima we yari yiteguye kurinda abaturage icyabatera.

Nyuma yo gukora umuganda, akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu mu bikorwa remezo by’i Nyabihu, yateye urukingo rwa COVID-19 umuturage wo muri Kabatwa kugira ngo amurinde kuzazahazwa na kiriya cyorezo niyo cyamufata.

Ikindi ni uko iyo witegereje ku gatambaro kariho izina ry’uriya musirikare ubona ko yitwa KAGIRANEZA.

Umutekano w’Abanyarwanda niwo ntangiriro y’amajyambere yabo yose uko yakabaye.

Niyo mpamvu ingabo z’u Rwanda zigira uruhare mu byabateza imbere  byose zikabarinda icyahungabanya umutekano wabo cyose.

Taliki 08, Gashyantare, 2022 ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi bakuru bari bitabiriye umuhango wo kwakira indahiro ya  Minisitiri mushya w’ibikorwaremezo n’umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Perezida Kagame yavuze ko mu bintu byose igihugu gikora kigomba  gushyira umutekano w’Abanyarwanda ku mwanya wa mbere.

Perezida Kagame avuga ko umutekano w’Abanyarwanda ntacyawusimbura
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version