Ifunguro Ry’Umwana Ku Ishuri: Ese Mu Rugo Ho Bimeze Gute?

Mu gihe u Rwanda rwatangije ubukangurambaga mu uguhera  abana ifunguro ku ishuri mu gikorwa cyabereye mu Kagari ka Ayabaraya mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, Taarifa yabonye ko uretse no kuba abana bagomba gukubonera ifunguro rihagije ku ishuri, bagombye no kuribonera mu rugo. Hari ababyeyi bavuga ko abana bataha babura nk’iryo bariye ku ishuri bikabababaza.

Hari umukozi wo mu Karere ka Kicukiro watubwiye ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ari bwo bwahisemo Akagari ka Ayabaraya ngo kuko ari akagari kari mu Murenge w’Icyaro cy’umwe mu mirenge ibiri y’Icyari ya Kicukiro ariyo Masaka na Gahanga.

Ubusanzwe Akarere ka Kicukiro ni ko karere kafite abakene bacye kurusha utundi mu Rwanda.

Kuba abana bahabwa ifunguro bari ku ishuri, hari umubyeyi witwa Béatrice Mukamana watubwiye ko ari ikintu cyiza ariko ko hakenewe no kongerera ababyeyi ubumenyi bwo gutegura indyo yuzuye kugira ngo abana badatahira iyo ku ishuri gusa!

- Kwmamaza -

Ati: “ Ni byiza kuba iyi gahunda yaratangijwe kandi rwose natwe tubona ko hari akamaro ifite. Ariko abashinzwe imibereho myiza bagombye no kwegera ababyeyi mu ngo bakaberekera uko indyo yuzuye itegurwa, ko idasaba ubukire buhambaye bityo abana bajya bataha bakararira n’indyo ifatika nk’iyo baba baboneye ku ishuri.”

Ngo hari abana bataha bijuse indyo yo ku ishuri bakanga kurya ibijumba by’iwabo cyangwa bakabaza ababyeyi babo ‘impamvu badateka nko ku ishuri.’

Leta yo ifasha ababyeyi kubonera abana indyo nziza ku ishuri ku kigero kingana na 40%.

Igice gisigaye kingana na 60% gitangwa n’ababyeyi,

Ibi birumvikana kuko  bisanzwe  ko inshingano zo kugaburira umwana ziba zifitwe na Se na Nyina cyangwa undi urera umwana mu buryo yemererwa n’amategeko.

Kugaburira umwana ku ishuri bimufasha kudasonza kandi nk’uko Abanyarwanda babicamo umugani ‘ikirima ni ikiri mu nda’.

Umwana ushonje ntashobora kwiga neza kuko ahita asinzira cyangwa ishuri akazarivamo.

Kurira ku ishuri bituma abana batananirwa iyo bari mu masomo na nyuma y’aho batashye.

Ikindi ni uko bakura neza bakazavamo abakozi bashoboye igihe bazaba bageze ku isoko ry’umurimo.

Ubwo yatangizaga Icyumweru cy’ubukangurambaga mu guhera umwana ifunguro ku ishuri, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye witwa Gaspard Twagirayezu yavuze ko intego y’u Rwanda ari gukomeza guha abana barwo ibikenewe byose ngo batsinde.

Yabivugiye mu Kagari ka Ayabaraya, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Ati: “ Mu gihe turi kwifatanya n’abandi batuye Afurika kuzirikana akamaro ko guhera umwana ifunguro ku ishuri, ni ngombwa kuzirikana ko biri muri gahunda ya Leta kuko itanga 40% by’indyo icyenewe, ababyeyi bagatanga 60% isigaye.”

Twagirayezu yavuze ko Leta yagize uruhare runini mu kubaka ibikoni abakozi batekeramo indyo igenewe bariya bana, kuko ngo yubatse ibikoni 2,648.

Leta kandi ngo yateguye imfashanyigisho y’uburyo igaburo rigenewe abana ritegurwa, ibifashwamo n’abafatanyabikorwa bayo barimo WFP (World Food Program) yatanze ibindi biribwa bikize ku ntungamubiri byagenewe abanyeshuri 117,000 bo mu bigo 136.

Byakozwe muri gahunda yiswe  Home-Grown School Feeding Program (HGSF) yakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi n’abandi bafatanyije.

Umunsi nyafurika wagenewe kugaburira abana ku ishuri watangijwe muri Mutarama, 2016.

Ni icyemezo cyafatiwe mu Nteko rusange y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.

Ni umunsi wizihizwa buri mwaka cyeretse mu mwaka wa 2020 ubwo Isi yose yari yaraciwe umugongo na COVID-19.

Inyigo yakozwe mu mwaka wa 2017 yarekanye ko buri dolari rimwe($1) ry’Amerika rishowe mu gufasha umwana kurya neza ku ishuri, rigira inyungu ingana n’amadolari ane($4.80) iyo atsinze, akagira ubuzima bwiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version