Igice Cya I: Kuki Uganda Yanduranya? Kuki Isuzugura U Rwanda?

Iyi ni inkuru ya mbere mu zindi zizatambuka kuri Taarifa mu Byumweru biri imbere. Tuzageza ku basomyi bacu ibyaranze umubano hagati y’u Rwanda na Uganda mu mateka yakurikiye ubwigenge kuzamuka kugeza ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi muri iki gihe.

Tuzerekana ko burya ‘uguhiga ubutwari mutabarana!

Muri iyi nyandiko yacu ya mbere twakwita iy’iriburiro Taarifa irerekana uko ibintu byatangiye.

Abenshi mu basomyi bacu bazi neza ko Tariki 09, Ukwakira, 2021 abaturage ba Uganda bizihije imyaka 59 bamaze babonye ubwigenge baharaniye bakibohora ubukoloni bw’Abongereza.

- Advertisement -

Ibendera ry’u Bwongereza bita Union Jack, yarurukijwe hazamurwa iry’Uganda rigizwe n’amabara atatu ari yo: Umukara, Umuhondo n’Umutuku.

Nyuma gato y’uko Uganda ibonye ubwigenge, ubutegetsi bwakurikiyeho bwaranzwe n’igitugu, bumwe buza buyobowe n’abahoze mu gisirikare, ubundi buza buyobowe n’abari basanzwe ari abahinzi.

Mu myaka ibiri yakurikiyeho kandi mu mimerere itandukanye, u Rwanda narwo rwabonye ubwigenge rwipakurura ubukoloni bw’Ababiligi.

Icyakora ubu bwigenge bwasanze hari Abanyarwanda bashushubikanyijwe birukanwa mu Rwanda bazizwa ko ngo bari abo muri LUNARI( abayoboke b’ishyaka UNAR), bakaba bashinjwaga gukoranaga n’Abakoloni bityo ko bagombaga kuvira mu Rwanda rimwe nabo.

Abatutsi bo muri LUNARI baratwikiwe, abandi baricwa, abashoboye gukiza amagara yabo bahungira mu bihugu bituranye n’u Rwanda harimo na Uganda.

Ibyo kubahohotera ariko byari byaratangiye mu mwaka wa 1959.

Ku byerekeye Uganda, ni ngombwa kumenya ko abagize Ishyaka ryafashe ubutegetsi muri Gashyantare, 1986 bari biganjemo abarwanyi bakomoka muri rubanda rusanzwe.

Bari abarwanyi bibumbiye mu mutwe wa NRM(National Resistance Movement).

Ubwo Abanyarwanda bahunze u Rwanda kubera urugomo bakorerwaga mu mwaka wa 1959 bageraga muri Uganda, batangiye ubuzima bw’impunzi ariko babubamo gitwari ndetse bamwe bajya mu gisirikare cya Uganda.

Bamaze kugerayo baje gufatanya n’abarwanyi bo muri NRM bahirika uwayoboraga Uganda muri kiriya gihe witwaga Milton Obote, ubutegetsi bufatwa na Yoweri Museveni ukiyobora Uganda kugeza n’ubu!

Perezida Museveni n’abo bakorana bashobora guhakana ibi, ariko amateka yabanyomoza.

Ntacyo Museveni atakora ngo yumvishe isi n’abaturage be ko nta Munyarwanda wamufashije kujya ku butegetsi.

Abanyarwanda babaga muri Uganda, baje gusanga batazaguma ishyanga iteka bahitamo gutangiza urugamba rwo kwirukana Habyarimana Juvénal wategekaga u Rwanda.

Uyu mugabo yari aherutse kuvuga ko u Rwanda ari nk’ikirahure cyuzuye amazi, ko Abanyarwanda baba hanze ryarwo badashobora gutaha ngo babone aho batura.

Ibi abenshi mu basomyi bacu barabizi.

Tuzabigarukaho mu buryo burambuye mu nkuru zacu ziri imbere.

Ku byerekeye Uganda, ni ngombwa gutsindagiriza ingingo y’uko ukwezi k’Ukwakira ari ingenzi kuri bo.

Si ingenzi ku baturage ba Uganda gusa kuko no ku Banyarwanda, Ukwakira ni ukwezi bazi ko gusobanuye byinshi.

Ku Itariki ya 01, Ukwakira, 1990 nibwo Abasirikare ba Uganda ariko bakomoka mu Banyarwanda buruhunze mu mwaka wa 1959 bahuje umugambi batoroka igisirikare cya Uganda batera u Rwanda binjiriye ku mupaka wa Kagitumba ubu ni mu Karere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Bariya Banyarwanda bagombaga gutaha iwabo ku kabi no ku keza!

Kuri bo, byari ngombwa gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimama wari warababujije gutaha mu mahoro.

 

Ubwo abasirikare b’Inkotanyi bambukaga Kagitumba, Perezida Museveni yari ari i New York mu Nama yigaga ku iterambere ry’abana.

Birumvikana ko acyumva inkuru y’uko abasirikare be bafite inkomoko mu Rwanda bafashe intwaro bagataha iwabo nta makuru abifiteho, byamubabaje.

Reka bimubabaze kandi ni mu gihe kuko abenshi mu Nkotanyi nkuru bari abasirikare bamenyereye urugamba kandi bafite imyanya ikomeye mu ngabo ze.

Kuba baragiye nta makuru afatika abifiteho kandi nta n’ubushobozi afite bwo kubagarura, bamwe bemeza ko ari ‘icyaha’ atigera ababarira ubutegetsi bw’i Kigali.

Abenshi mu bari abagaba b’Inkotanyi bari basanzwe ari abasirikare bakuru mu ngabo za Uganda.

Muri bo hari abaguye ku rugamba ariko hari n’abarurokotse barimo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Iyi ariko si inkuru iryohera amatwi ya Perezida Museveni!

Habe na gato!

Ariko rero aravunwa n’ubusa!

Abanyarwanda baca umugani ngo ‘umwana utaha iwabo ntabara iminsi kuko iyo abaze iminsi ntaba agitashye’.

Umuntu wese ushyira mu gaciro yakumva ko bidahuje n’ubwenge kumva ko wacumbikira umuntu ubuziraherezo!

Ni kimwe n’uko umwana iyo akuze ariko ntashake uko ajya kwiyubakira urwe, ahinduka umutwaro ku babyeyi.

Ninde waseka umusore ngo yavuye iwabo ajya gushinga urugo rwe cyangwa kwishabikira kugira ngo atazakomeza kubera umuryango we umutwaro?

Aho kumuseka cyangwa kumucunira ingoni, wamushyigikira, akamwifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bushya atangiye.

Kuri Museveni ariko, si ko biri!

Kuva Abanyarwanda bataha iwabo batamusezeye, yasigaranye ipfunwe n’ishyari k’uburyo akora uko ashoboye ngo abuze u Rwanda kugira icyo rugeraho kirambye.

Ikindi kitamushimisha ni ukubona Abanyarwanda bari gutera imbere ku ntambwe nini mu gihe gito.

Mu myaka micye yakurikiye intsinzi y’Inkotanyi, Perezida Museveni yakundaga kuzigereranya n’abahungu be.

Ibi byatumaga abagaba b’ingabo z’u Rwanda n’abayobozi bakuru muri Politiki bashinga iryinyo ku rindi kubera ko ibyo Museveni yakoraga byari bigamije kwereka amahanga ko Kigali ari umwana wa Kampala.

Mu migambi yabo rero, abayobozi b’i Kigali( ba Politiki na gisirikare) batangiye umugambi muremure kandi uhamye wo kwireka abategetsi b’i Kampala ko ‘burya atari buno.’

Ni umugambi wo kubaha isomo ryoroshye kandi rishyize mu gaciro ry’uko bagomba kubaha ikindi gihugu, bakamenya ko gifite ubusugire busesuye.

Kubona no kumenya ko ingabo z’Inkotanyi zikomeye ubundi byagombye kuba byaragaragariye Uganda hakiri kare.

Izi neza uruhare zagize mu gushyiraho NRM iyobora Uganda, izi neza ko zirukanye ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana waguye mu ndege arashwe, izi neza ko zakurikiranye muri Zaïre abahoze ari Interahamwe n’abasirikare ba Habyarimana bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zikabatsinda.

Mu by’ukuri Uganda izi byinshi ku Nkotanyi kurusha ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.

Uganda izi ko Inkotanyi zahanganye kandi zigatsinda n’abacengezi bateraga u Rwanda bavuye muri Zaïre bakabikora bashyigikiwe n’Abafaransa nabo bateraga inkunga uwari Perezida wa Zaïre witwaga Mobuto Sese seko waje gupfa azize uburwayi.

Mu gihe kitarambiranye tuzabaha ikindi gice cy’izi nkuru z’uruhererekane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version