Birababaje kuba u Rwanda rutabyaza umusaruro uburobyi kandi ari igihugu gifite ibiyaga birenga 20, ibyo biyaga bikabamo ubwoko bw’amafi 40.
Ikiyaga gifite amazi ari ku buso bunini ni ikiyaga cya Kivu kihariye 75% by’amazi yose asigaye mu bindi biyaga.
Amoko ane y’amafi niyo yonyiye arobwa mu Rwanda.
Ayo ni Limnothrissa miodon (izi ni Isambaza), ubwitwa Nile tilapia, ubwo abahanga bita African catfish n’ubwoko bwa Chala.
Isambaza nibwo bwoko bw’amafi buribwa n’Abanyarwanda benshi kandi zageze mu biyaga n’inzuzi byo mu Rwanda mu mwaka wa 1950 zivuye mu Kiyaga cya Tanganyika mu Burundi.
Isambaza ziribwa zabanje kumishwa bakazirisha ibindi byinshi birimo na mayoneze, agasenda bita akabanga cyangwa indimu.
Iyo uzirishije ubugari birushaho kumirika.
Imibare yerekana ko igice kinini cy’uburobyi bukorerwa mu Rwanda bukorerwa mu Kiyaga cya Kivu aho barobera isambaza.
Ibindi biyaga birobwamo kurusha ibindi ni Ikiyaga cya Muhazi, icya Mugesera n’ibindi biyaga bito biba mu Karere ka Bugesera.
Umusaruro w’amafi mu Rwanda ungana na toni 13 000, muri zo toni 9000 ziva mu biyaga bisanzwe n’aho izindi toni 4000 zikava mu bworozi bw’amafi bukorerwa imusozi.
Uburobyi bwo mu Rwanda bukoresha imitego y’indobani, imitego y’ubutimba no guhinda amafi abasare bayaganisha mu mutego.
Ikibabaje ni uko uburobyi bukiri hasi mu bukungu bw’u Rwanda k’uburyo bufite uruhare rwa 0.3% mu musaruro mbumbe w’igihugu ku mwaka.
Ibi ni ingaruka zo koroba amafi nabi no kutayaha umwanya ngo akure bityo azasarurwe atubutse.
Hari raporo ivuga ko ibiyaga hafi ya byose byo mu Rwanda bifite amafi macye kandi yagwingiye kubera ko abantu bayaroba akiri mato kandi ntabone ibyo kurya bihagije bituma akura neza.
Mu yandi magambo, amafi y’ibiyaga byinshi by’u Rwanda ni mato kandi ntajya ahabwa agahenge ngo akure.
Amafi afite amahirwe yo gukura neza no kuba yasarurwa ni amafi yo mu biyaga biba muri Pariki y’Akagera.
Nta bibazo biterwa n’abantu ahura nabyo ariko nanone ntabwo abantu bemerewe kuyaroba.
Iyo akuze aribwa n’ibisiga biyaroba birimo za kagoma, serukobokobo, uruyongoyongo n’izindi nyamaswa.
Imwe mu mpamvu ituma ubworozi bw’amafi mu Rwanda budindira ni uko nta rwiyemezamirimo wari watangiza umushinga wo kuyorora bya kinyamwuga no kuyitaho ku rwego rwo hejuru.
Nta kigo cya Leta cyangwa icy’abikorera cyari cyashyirwaho ngo gihabwe inshingano yihariye yo kwita ku mafi n’umusaruro uyakomokaho.
Ibi bituma umusaruro ukomoka mu mafi uba ungana na 10% by’umusururo wose wagombye kuboneka ku mwaka.
Ni ngombwa kuzirikana ko mu mwaka wa 2012, Leta y’u Rwanda yaguze tilapia zigera ku 3,500 kugira ngo izitere mu biyaga byo mu Rwanda zororoke.
Ikibabaje ni uko abantu bazirobye uko bishakiye none zaracyendereye.
Hari na gahunda yo gukomeza gutera ubundi bwoko bw’amafi mu biyaga by’u Rwanda hagamijwe kuzamura umusaruro uyakomokaho.
Icyakora, hakenewe ko na ba rwiyemezamirimo babishyiramo imbaraga bakiga imishinga yo kubyaza ibiyaga by’u Rwanda umusaruro ku rwego rwo hejuru.
Mu gihe Isi yaraye yizihije Umunsi mpuzamahanga wahariwe uburobyi, ni ngombwa ko Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri yayo iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, itangira kwiga uko umusaruro ukomoka ku mafi wakongerwamo imbaraga, bigakorwa hazirikanwa ko amafi akize no ku byubaka umubiri birinda igwingira mu bana.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe uburobyi wizihizwa tariki 21, Ugushyingo, buri mwaka .