Igice Cya Mbere Cy’Amafaranga Yo Gushyira Ikoranabuhanga Mu Nzibutso Cyatanzwe

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu yakiriye  $100,000 yatanzwe n’ikigo kitwa  Liquid Intelligent Technologies azafasha mu gushyira ikoranabuhanga mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umushinga watangajwe kuri uyu wa Gatanu taliki 28, Mata, 2023 mu nama yahuje abakozi ba Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Imbuto Foundation ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo Liquid Intelligent Technologies.

Miliyoni Frw 100 ( $100,000) agize igice kimwe cy’amafaranga azakoreshwa mu guteza imbere inzibutso zigashyirwamo ikoranabuhanga mu rwego rwo kurinda ko amateka yakorewe mu bice izo nzibutso ziherereyemo yazangirika.

Ni umushinga uzakorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda, Imbuto Foundation na Liquid Intelligent Technologies

Minisitiri ushinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda witwa Dr. Jean Damascène Bizimana yashimye iriya nkunga, avuga ko ariya mafaranga azakoreshwa mu gushyira ikoranabuhanga mu nzibutso za Murambi, Ntarama na Nyange.

- Advertisement -

Ni icyiciro cya mbere cy’imirimo izakorerwa mu nzibutso zose ziri ku rwego rw’igihugu ariko hakiyongeraho n’urwibutso rwa Nyanza nk’uko amakuru Taarifa ifite abyemeza.

Uyu mushinga uzatuma kuri buri rwibutso hashyirwa urusobe rw’amafoto n’amashusho (galleries) byerekana uko ibyabereye muri ako gace mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi byagenze.

Bikubiyemo amafoto cyangwa amashusho y’abagize uruhare runini mu bwicanyi, uko guhiga Abatutsi byagenze, uko abayirokotse biyubatse n’ibindi byereka usuye urwo rwibutso incamake y’ibyabereye aho ruherereye.

Ikindi ni uko muri uyu mushinga hateganyijwe ko imishinga y’ubushakashatsi bucukumbura Jenoside yakorewe Abatutsi buzaterwa inkunga.

Sam Nkusi umuyobozi muri Liquid Intelligent Technologies
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version