Meya w’Akarere ka Kayonza Jean Bosco Nyemazi yabwiye Taarifa ko hari imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside iri hagati ya 250 na 500 biciwe ahitwa Midiho muri Mukarange bitazwi aho yajugunywe.
Avuga ko ababishe bahari, harimo n’uwari Pasiteri wa Eglise Protestante ufunzwe ariko utaravuga aho iyo mibiri yajugunywe.
Si we gusa kuko n’abandi bishi ndetse n’abasahuye nabo bafunzwe ariko bataratobora ngo bavuge aho bajugunye imibiri y’Abatutsi biciwe i Midiho.
Jean Bosco Nyemazi avuga ko mu Karere ayoboye n’aho hajya havugwa ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ngo mu Cyumweru cyo kwibuka hari ibikorwa bibiri byayo byayigaragaje.
Ku byerekeye ibyabereye i Midiho, Jean Bosco Nyamazi yagize ati: “ Kuva iyo myaka 29 ishize, nta muntu uravuga aho imibiri y’abo bantu yajugunywe ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”
Avuga ko ibyo nabyo ari ibimenyetso by’ingengabitekerezo.
Abajijwe niba nta muntu mu bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abo Batutsi b’i Midiho waba uhari ngo avuge aho imibiri ya bariya bantu yatawe, Meya Nyemazi yavuze ko hari bamwe bafunzwe ariko binangiye banga kuvuga aho bataye imibiri y’Abatutsi.
Ati: “ Iyo dukurikirana dusanga hari bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafunzwe. Biciwe ahahoze Eglise Protestante kandi yaba ari uwayoboraga iryo torero arahari, yaba umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi aho ngaho arafunzwe akurikiranywe n’ubutabera, hari n’abahasahuye nabo bakurikiranywe n’ubutabera ariko icyo tubona ni uko iyo umuntu atari yashobora kuvugisha ukuri ku kintu nka kiriya biba bigaragaza ingengabitekerezo”.
Nyemazi avuga ko kuvuga aho imibiri y’Abatutsi yajugunywe bifasha ba nyiri ababo bayizize kuyishyingura bakaruhuka kandi nawe akumva atuje mu mutima we.
Asaba abazi aho imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yajugunywe, kuhavuga kugira ngo ishyingurwe kandi basabe imbabazi abo bahemukiye bazihabwe bumve babohotse.
IBUKA isaba kenshi abafite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yajugunywe bahatangaza kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ni kimwe mu bintu abayirokotse bifuza kurusha ibindi.