Kenya: Habonetse Icyobo Cyajugunywemo Imibiri 100

Guverinoma ya Kenya yavuze ko ibaye ihagaritse ibyo gucukura imibiri yatawe mu cyobo kirekire kiri mu ishyamba ryitwa Shakahola kiri muri Kilifi. Impamvu ni uko imvura ari nyinshi bityo abacukuzi nabo bakaba bahasiga ubuzima.

Umunyamabanga muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu witwa Prof Kithure Kindiki niwe watangaje ko gucukura bigomba guhagarara.

Hari nyuma yo kuzenguruka aho ibyo bikorwa biri gukorerwa.

Bikekwa ko imibiri yatawe muri kiriya cyobo ari iy’abantu bahoze ari abayoboke ba Pasiteri wateje rwaserera mu mitwe ya benshi witwa Paul Mackenzie.

- Advertisement -

Prof Kindiki avuga ko abahanga bagiriye Leta inama yo guhagarika ibyo gucukura kugira ngo ubutaka bubanze bwumuke ku kigero kinini bityo gucukura bikorwe mu buryo budateza akaga.

The Citizen yanditse ko inkiko zari zarategetse ko kiriya cyobo gicukurwa kugira ngo imibiri ibonetse izafashe mu iperereza ryo kumenya uko abo bantu bapfuye no kureba uko byaherwaho hatangwa ubutabera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version