Nta kintu gisobanura Imikorere y’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda kurusha guharanira ko abarutuye babaho neza, babona ibyiza kurusha ibindi umuntu yakwifuza! Uwavuga ko ari wo murage ukomeye Perezida Kagame azasigira Abanyarwanda ntiyaba agiye kure cyane y’ukuri.
Perezida Kagame yashyizeho n’Ikigo gishinzwe gucunga niba imiyoborere myiza ikorwa uko yagenwe kitwa Rwanda Governance Board (RGB).
Ubuyobozi bwa RGB buvuga ko intego yayo ari uguharanira ko abayobozi bashyira mu bikorwa gahunda za Leta zishingiye ku mategeko na Politiki zigamije kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Mu kugabanya ko abayobozi bahura n’abaturage hakaboneka icyuho cya ruswa nyinshi, mu Rwanda hakoreshwa ikoranabuhanga mu kwaka no gutanga serivisi.
Perezida Kagame kandi yanga ruswa aho iva ikagera.
Cya kigo gishinzwe imiyoborere, RGB, kimaze igihe gikora ubushakashatsi ku bigo bitanga serivisi neza kurusha ibindi mu bigo bya Leta.
Ubwanditsi bwa Taarifa bwo bwakoze urutonde rwihariye rw’ibigo bya Leta biha abaturage serivisi neza.
Ni urutonde rwerekana izi nzego guhera ku rwego rwo hejuru rw’imiyoborere y’u Rwanda kugeza ku nzego z’ibanze.
Izi nzego kandi zose zihuriye ku ngingo y’uko zashinzwe nyuma ya Jenoside yakorwe Abatutsi.
Mu kuziha amanota twashingiye ku bipimo bijyanye n’inshingano za buri rwego kandi twifashisha ibyatangajwe n’inzego zifite ubushobozi ku rwego mpuzamahanga.
Twarebye ku cyerekezo u Rwanda rusanganywe mu iterambere ryarwo gikubiye mu cyerekezo 2020-2050.
Kuzirikana ko ‘nta byera ngo de’ bituma umuntu yumva ko n’ibitaratungana mu nzego zimwe na zimwe bizatungana uko ibihe biha ibindi.
Izo nzego zicyeneye kubakirwa ubushobozi mu bakozi, mu bikoresho ndetse n’imari.
Mu nzego zicyeneye gukomeza kubakirwa ubushobozi harimo n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu.
N’ubwo ari uko bimeze ariko, hari inzego zimwe zidakoresha ubushobozi bwazo bwose mu gufasha abaturage, ariko ugasanga zivuga ko ‘ntako ziba zitagize.’
Hari inzego zimwe zidakoresha ingengo y’imari yose zahawe kugira ngo zihe umuturage serivisi akwiye, amafaranga akazasubizwa muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi.
Ibi byagiye bigaragazwa n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu bihe byahise!
Inzego zitwaye neza ni ngombwa kuzishima ariko nanone ntibivuze ko nta nege zifite kandi zikwiye gukuraho.
Inzego zitibona kuri uru rutonde zagombye kwikubita agashyi…
Reka ku ikubitiro turebe inzego eshanu za mbere.
1.Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Uru rwego rwagaragaje ko ari urw’ibanze mu nzego zose Abanyarwanda bashobora gucyenera kurusha izindi.
Birashoboka ko abakora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ari bo bahanga barusha abandi mu nzego zose zikorera mu Urugwiro.
Bazwiho, kandi birumvikana, gukorana umurava no kwirinda gushyira umugayo ku gihugu cyabo n’Umukuru wacyo, Paul Kagame.
Ni Ibiro udashobora kumvamo ruswa cyangwa akarengane kakorewe umuturage.
Mbere y’uko icyorezo COVID-19 cyaduka mu Rwanda, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byagiraga gahunda yiswe Meet The President.
Bwari uburyo abaturage barimo urubyiruko, abacuruzi, n’abandi bahuraga na Perezida Kagame bakaganira, bakagira ibyo bamubaza bimwe biri mu byananiranye kandi akahava abihaye umurongo.
Yigeze no guhura n’abanyamakuru, abahanzi n’abakinnyi.
Ni kenshi yasuraga abaturage mu Turere akabaganiriza bakamubwira amafuti y’abayobozi babariganya.
Iyi gahunda kandi yatumye n’ibindi bihugu bitangira kujya bitumira Perezida Kagame ngo ajye guha ibiganiro abakozi, abanyeshuri n’abandi.
Yatumiwe muri za Kaminuza zikomeye zo muri Amerika, u Burayi ndetse no muri Aziya.
Ibibera muri Village Urugwiro byerekana ko Umukuru w’igihugu ukunda abaturage be abaha ibyo bakeneye byose kugira ngo babeho bafite umutekano n’ubukungu bisagambye.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’ingabo za FPR Inkotanyi, ubuyobozi bw’u Rwanda bwafashe ibyemezo bamwe ku isi batakerezaga ko bishoboka.
Uretse guhuza ingabo zari zihanganye ku rugamba, bwashyizeho na gahunda ya Gacaca yari igamije kuburanisha abakoze Jenoside ariko nanone bakiyunga n’abo bahemukiye kuko bose ari Abanyarwanda.
Ikindi cyemezo u Rwanda rwafashe muri kiriya gihe ni ukujya kwirukana abanzi barwo bari bakambitse mu marembo yarwo mu cyahoze ari Zaïre.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kandi byatekereje mu buryo bwagutse bifata imyanzuro yatumye igihugu kitaba ingaruzwamuheto n’abanyamahanga bifuzaga ko u Rwanda rukora nk’uko bishaka.
Ijambo ‘Kwihesha Agaciro’ ni rimwe mu magambo Abanyarwanda bafatana uburemere bwinshi.
Nta byera ngo de ariko! Bamwe mu bo Perezida Kagame yizeye bagiye bamutenguha, bakivanga mu bikorwa bidahesha u Rwanda n’Abanyarwanda agaciro.
Bamwe muri bo bakoresheje nabi ububasha Ibiro bye byabahaye.
Si ngombwa kumuvuga amazina, ariko hari uwo yizeye amuha ububasha undi ararengera cyane kugeza n’ubwo ahamagara Minisitiri w’Intebe akamutegeka ibyo agomba gukora n’uko abikora!
Byaje kumukoraho ariko!
N’abandi bose bazitwara nkawe bamenye ko Perezida Kagame abareba kandi ko umunsi yabafatiye icyemezo bazumirwa!
Ni umwe mu Bakuru b’ibihugu bacye ku isi birinze gushyira abantu ku ibere k’uburyo bituma igihugu gihinduka umutungo bwite wa ba runaka!
Iyi miyoborere ye niyo ituma abaturage barigeze gusaba Inteko ishinga amategeko ngo ingingo yatumaga atiyamamaza ihindurwa.
2.Ingabo z’u Rwanda
Ingabo z’u Rwanda muri iki gihe zikomoka ku barwanyi baje kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Nyuma yo kuruhobora, abari abarwanyi byitwa Armée Patriotique Rwandaise( APR)baje kuvamo ingabo ziri mu zubahwa muri Afurika kurusha izindi.
Ntibiterwa n’uko ari intwari ku rugomba gusa ahubwo biterwa cyane cyane n’ikinyabupfura kiziranga, haba imbere mu iwabo( mu Rwanda) n’ahandi zoherejwe.
Imikorere y’ingabo z’u Rwanda yatumye u Rwanda rutekana, izindi nzego zibyungukiramo ziriyubaka, igihugu cyuzura umutuzo n’amahoro.
Zacecekesheje abanzi b’u Rwanda benshi ariko uwo zigihanganye nawe ukomeye kuusha abandi ni uw’ubukene.
Umugaba wazo w’ikirenga Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo intambara y’amasasu yashize ariko hakiri indi ikomeye ari yo ‘kuvana abaturage mu bukene’.
Mu minsi ishize ubwo COVID-`19 yari yabonewe urukingo, ingabo z’u Rwanda zafashe iya mbere zijya gufasha mu kuzikwiza mu gihugu hose.
Na mbere y’iki cyorezo, ingabo z’u Rwanda zagiraga icyumweru cyo kwegera abaturage no kubafasha mu bikorwa by’iterambere.
Mu iterambere kandi harimo no kubavura indwara zitandukanye. Hari ababazwe amaso bavurwa indwara y’ishaza n’izindi ndwara.
Serivisi RDF itanga zaragutse zigirira akamaro n’abatuye amahanga barimo abatuye Centrafrique, Mozambique, Sudani n’ahandi.
Mu kurindira amahoro abanyamahanga, byatumye u Rwanda ruza mu bihugu bifasha ibindi kugira amahoro kandi byazamuye izina ryarwo mu ruhando mpuzamahanga.
Ingabo z’u Rwanda kandi zashyizeho Ikigega cyo kuzigama gifitiye akamaro abakora mu nzego z’umutekano bose kuko uretse no kubabikira kigira akamaro mu kubaguriza cyangwa mu mishinga minini izamura urwego rw’ubuzima bw’abatuye u Rwanda muri rusange.
Ni Koperative yiswe Zigama CSS.
Hari Video ya Perezida Kagame yigeze kubwiramo abasirikare b’Inkotanyi ubwo bari bakiri mu ishyamba ko ‘igisirikare’ cyabo ari cyo muzi mukuru mu majyambere n’umutuzo w’u Rwanda.
Mu magambo y’Igiswayili yagize ati: “ “Jeshi letu hili ndio msingi wa chama, litakuwa msingi wa mabadiliko ambayo yatakuwepo kwa nchi yetu …”
Icyo gihe yabwiye abasirikare be ko bagomba kwerekana ko batandukanye n’abo bari bahanganye, bakirinda ubusahuzi n’ibindi by’amafuti byose…
3.Polisi y’u Rwanda.
Mu masezerano y’Arusha harimo ingingo yasabaga Leta ya Habyarimana kwemera ko hagomba kuzabaho Polisi iharanira umutuzo imbere mu gihugu, ariko ubwo butegetsi ntibwabyumvaga kuko bwari butsimbaraye kuri gahunda yakoreshwaga muri Gahunda z’Abafaransa ari yo yo kugira ikitwa Gendarmerie.
Taliki 16, Kamena, 2000 nibwo hashinzwe Rwanda National Police (RNP).
Ni urwego rwahurijwemo abahoze muri Gendarmerie Nationale, Police Communale ndetse n’abakoraga mu cyari ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika.
Birumvikana ko mu ntangiriro, uru rwego rwahuye n’ibibazo kuko rwari rukiyuka bushya ariko muri iki gihe ruhagaze neza n’ubwo nta byera ngo de!
Mu minsi yashize hari abaturage batakaga ko Polisi irasa kandi ikica abantu kandi hari uburyo bwo kubafata.
Iki kintu na Perezida Kagame yakibajijweho n’abanyamakuru aza kugifataho umwanzuro avuga ko azabiganira n’abayobozi ba Polisi kandi kuva icyo gihe ntibyongeye.
Polisi y’u Rwanda, kimwe na RDF , iri hirya no hino mu bikorwa byo kuhagarura amahoro no gufasha abatuye ibyo bihugu kugira imibereho iboneye, ikwiye umuntu wiyubaha.
Nta gihe kinini Polisi itashye ibikorwa yagizemo uruhare mu Turere twose tw’u Rwanda bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Birimo inzu yubakiye abaturage batishoboye, aborojwe inka, abishyuriwe mutuelle de santé n’ibindi bikorwa bikorwa mu kiswe ‘Police Month.’
Ubwo COVID-19 yadukaga Polisi yafashe iya mbere mu gucunga ko ingamba zo kuyirinda zikurikizwa.
N’ubwo hari aho abapolisi bahohoteye abaturage, ariko barahanwe kandi muri rusange ibintu byagenze neza.
Umwe mu bapolisi bakoze akazi katoroshye ariko mu izina rya Polisi y’u Rwanda ni Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera.
Uyu mupolisi mukuru yagaragaje ko ari umunyamurava akomeza gushishikariza abantu kwibuka ko kwirinda kiriya cyorezo batagombye kubikora kubera ko batinya Polisi ahubwo ari mu nyungu zabo kuko COVID-19 yica.
Polisi y’u Rwanda nk’urwego kandi yakoranye n’izindi Polisi mu kazi ko kugarura no kurinda amahoro aho yahungabanye.
Iba mu miryango ya za Polisi harimo uwitwa Interpol, EAPCCO n’indi.
Mu rwego rwo kurinda abatuye u Rwanda, Polisi irwanya ko iki gihugu cyaba indiri cyangwa icyambu cy’abacuruza ibiyobyabwenge.
Irwanya abaka n’abakira ruswa n’ubwo hari ubwo hari bamwe mu bakozi bayo bafatwa bayakira bagahanwa.
Irwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’abatuye u Rwanda ndetse n’ibyaha bimunga ubukungu harimo kunyereza umutungo wa Leta, gukora amafaranga, gucuruza magendu cyangwa ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.
Ku rundi ruhande ariko hari abapolisi bamwe bitwara nabi, bityo bikaba bicyenewe ko bahugurwa bakibutswa indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.
Ibikoresho nabyo biracyenewe mu nzeri zose Polisi y’u Rwanda itangamo serivisi kugira ngo ikore akazi kayo neza, ejo hatazagira umupolisi witwaza ko hari igikoresho adafite ngo akore ibyo ashinzwe.
4.Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga
Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye u Rwanda rugira isura mbi mu ruhando mpuzamahanga. Ni henshi bumvaga Umunyarwanda, bakumva umuhoro cyangwa ifuni.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga nk’urwego rwa Leta y’u Rwanda rushinzwe kurubanisha n’amahanga yakoze uko ishoboye isura mbi u Rwanda twari rufite mu mahanga irahanagurwa.
Nturukiri igihugu cy’amarira n’imiborogo ahubwo rwabaye ‘bandebereho’.
Gahunda yahozeho mbere ya COVID-19, yiswe Rwanda Day yari uburyo Abanyarwanda baba mu Rwanda n’abandi baba hanze bahuraga naPerezida Kagame bakaganira ku iterambere ryabo, ariko bakaba batumiye n’inshuti zabo mu bihugu babamo.
Uretse kuba baraganiraga, baboneragaho no gushyiraho uburyo ababa hanze bafite ubushobozi mu mutungo bafasha bagenzi babo baba mu Rwanda.
Abanyamahanga babaga batumiwe muri uwo munsi babonaga ko Abanyarwanda biyunze, ko umugambi bafite ari ywo guteza imbere igihugu cyabo, nta macakubiri ayo ari yo yose.
Muri iki gihe u Rwanda rufite ijambo ritari iry’abaciriritse.
Rufite za Ambasade mu bihugu 39, ziruhuza n’ibihugu 147 ku isi yose.
Rukorana n’Imiryango mpuzamahanga igera kuri 201.
Kuba ruri muri Commonwealth no muri Francophonie icya rimwe ni ikintu cyerekana ko rufite ububanyi n’amahanga bukomeye.
Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo niwe uyobora Francophonie mu gihe Amb Valentine Rugwabiza ari we uyoboye UN muri Centrafrique akaba yari asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.
Umunyarwakazi Monique Nsanzabaganwa niwe muyobozi wungirije w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, ikicaro cyawo kiba Addis Ababa muri Ethiopia.
Ruritegura kwakira Inama y’Inteko y’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma, CHOGM izabera mu Rwanda muri Kamena, 2022.
5.Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu
Iyi Minisiteri nayo ifite akamaro abantu bagombye kuyishimira. Niyo ireba ko imibereho myiza y’abaturage iba myiza binyuze mu gushyira mu bikorwa Politiki za Guverinoma.
Igomba kureba ko ziriya politiki zikorwa kandi zikagera ku ntego zazo.
Ibi bikorwa guhera ku rwego rw’Intara bikagera ku rwego rw’umudugudu.
Myaka makumyabiri ishize, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yakoze byinshi birimo kuzamura imibereho y’abaturage binyuze muri Girinka, Ubudege, Mutuelle de santé n’izindi gahunda.
Kuri uyu wa Gatatu taliki 16, Werurwe, 2022 Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yabwiye abagize Urubuga ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda ko icyo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ishaka ari uko umuturage acuka.
Gucuka yavugaga ni uguharanira ko umuturage atandukana no kumva ko azahora afashwa.
Gatabazi yavuze ko umuturage w’u Rwanda agomba kumva ko kwigira bimureba, akemera ko inkunga aterwa ngo atere imbere, itazahoraho bityo agatekereza uko we n’umuryango we bazibeshaho badakomeje gutega amaboko Leta cyangwa undi uwo ari we wese.
Hagati aho ariko, Leta y’u Rwanda hambere yashyizeho uburyo bwo kuzamura imibereho y’abaturage bayo, ibikora binyuze mu cyerekezo yabaje kwita EDPRS 1 ndetse n’iya kabiri ariko zose zikaba zari zishingiye ku ntego z’Umuryango w’Abibumbye zo kuvana abatuye isi mu bukene yiswe Millennium Development Goals.
Nyuma ya Jenoside ho gato, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kubaka mu Banyarwanda umuco wo kwiha agaciro, ibikora ica inzu za nyakatsi zari zarabaye karande.
Nyuma ya Nyakatsi, abaturage babwiwe ko nta gaciro kaba mu kugendesha ibirenge, nta nkweto, nta gaciro kaba mu kwikokomora ugacira ku muhanda, ko nta gaciro kaba mu kwihagarika ku nzira, ko nta gaciro kaba mu kugenda unywera itabi mu muhanda, ndetse ko nta gaciro kaba mu kujugunya amashashi ahatarabigenewe.
Mu rwego rwo gukomeza agaciro k’Abanyarwanda, mu mwaka wa 2017 hatangijwe gahunda yiswe ‘Ndi Umunyarwanda.’
Yaje ari igitekerezo abanyapolitiki bemeza ko aricyo kizagenderwaho mu kubaka u Rwanda rwa bose kandi rushikamye.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu niyo yari moteri y’izi mpinduka, ikunganirwa n’izindi nka Minisiteri y’ubuzima, iy’ibikorwa remezo n’izindi.
N’ubwo bwose hari abayobozi bari mu bubasha bw’iyi Minisiteri bagaragaweho imyitwarire idahwitse harimo no gukoresha mu nyungu zabo ibigenewe abaturage, muri rusange iyi Minisiteri yafashije abaturage mu kugira imibereho myiza.
Muri iki gihe haracyari byinshi byo gukora birimo no guca imirire mibi mu baturage kugira ngo ababakomokaho batazagwingira kuko bigira ingaruka ku mwana, ku muryango no ku gihugu muri rusange.
Mu nkuru itaha tuzabagezaho izindi nzego za Leta Taarifa yasanze zitanga serivisi zagiriye kandi zigifitiye u Rwanda akamaro…
Ibihugu byaciye umubano n’u Rwanda se?
Muri abafatanyacyaha babo gusa