Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Igice Cy’Umuhanda Ku Kiraro Cya Nyabarongo ‘Cyagize’ Ikibazo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Igice Cy’Umuhanda Ku Kiraro Cya Nyabarongo ‘Cyagize’ Ikibazo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 December 2022 11:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Niba ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubwikorezi kidatabaye ngo gisane vuba na bwangu igice kimwe cy’ikiraro cya Nyabarongo cyahengamiye uruhande rumwe, gishobora gusenyuka mu buryo bukomeye!

Nicyo kiraro gikoreshwa n’imodoka nyinshi zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo, iyo Ntara nayo igakora ku Ntara y’i Burengerazuba uciye muri Nyungwe cyangwa mu Karere ka Ngororero gakora no kuri Karongi.

Uyu muhanda kandi niwo ukoreshwa n’ibinyabiziga byinshi mu Rwanda ugakurikirwa n’uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’i Burasirazuba.

Iki kiraro kiri mu masangano ya Nyarugenge na Kamonyi

Ku byerekeye ikibazo ikiraro cya Nyabarongo cyahuye nacyo, bagenzi bacu ba Kigali Today biboneye imodoka ya Polisi y’u Rwanda ihagaze ku gice cy’uyu muhanda cyamaze kwika.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni mu rwego rwo gufasha imodoka kubisikana mu buryo butekanye, haba ku bagenzi, ibinyabiziga ndetse n’ikiraro nyirizina.

Guhera mu ntangiriro z’Icyumweru kizarangira taliki 27, Ugushyingo, 2022 mu Rwanda haguye imvura nyinshi yatumye ikibaya gikikije kiriya kiraro cyuzura amazi.

Amazi y’imvura amanuka ku misozi ihanamye yo mu Turere twose uruzi rwa Nyabarongo rucamo, yatumye rwuzura amazi agera imusozi.

Abaturage bavuga ko ayo mazi yageze mu gishanga gikikije ikiraro cya Nyabarongo, atuma igitaka bari baratsindagiye munsi yacyo no mu nkengero kugira ngo umuhanda wigere hejuru, gisoma amazi menshi kirika.

Iryo taka ryaroroshye risenya imiyoboro  ihitisha amazi munsi y’umuhanda.

- Advertisement -

Kuba uyu muhanda ukoreshwa n’imodoka zirimo n’iziremereye cyane nabyo byatumye uruhande rwahuye n’amazi menshi rurushaho kwika.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi(RTDA) buvuga ko ari ngombwa ko iki kiraro gisanwa mu buryo bwihuse.

Icyakora ngo ni ngombwa gutegereza ko imyuzure ibanza kugabanuka.

Imena Munyampenda uyobora iki kigo yabwiye itangazamakuru  ko impamvu hitse ari  uko amazi yakuyeho amabuye yari ari munsi ariko ngo bidatinze baraza kuhasana.

Bizasaba gutegereza…

Munyampenda

Munyampenda avuga ko n’ubwo bashaka gusana hariya hantu mu buryo burambye, bizaba ngombwa ko babanza gutegereza ko amazi agabanuka cyane kubera ko ‘utatereka’ imashini mu mazi.

Ubuyobozi bwa  RTDA na Minisiteri y’Ibikorwaremezo buvuga ko umushinga mugari bafitiye uriya muhanda ari uwo kuzawusana neza bakawuhera ku Giti cy’Inyoni bakawugeza ku Bitaro bya Kabgayi biri i Muhanga.

Isoko ryo kuwubaka rizatangwa mu mwaka wa 2023.

Ni umuhanda uzaba ugizwe n’ibice bine (lanes) kuva i Kigali kugera muri Bishenyi hirya yo ku Ruyenzi.

Imena Munyampenda yavuze ko imvura ikomeje kugwa bikongera amazi muri kiriya gice, byaba ngombwa ko  abantu batangira  gukoresha umuhanda Kigali-Bugesera-Nyanza n’ubwo ‘utararangira.’

Kugeza ubu igice cy’uyu muhanda kiresha na Kilometero 35 ni ukuvuga guturuka Nemba kugera Rwabusoro niwo washyizwemo kaburimbo n’aho ikindi gice kireshya na Kilometero 31 ni ukuvuga kuva Rwabusoro kugera i Gasoro ni umuhanda w’igitaka.

TAGGED:featuredImvuraIntaraKigaliMuhangaNyabarongo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Ari Muri Niger
Next Article Indege Ya Mbere Ya RwandAir Itwara Imizigo Gusa Yageze I Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?