Mu Cyumweru gishize ni ukuvuga guhera tariki 08, kugeza 14, Werurwe, 2021 igiciro cy’ikawa u Rwanda rwohereje hanze cyagabanutseho 0.36%. Rwahohereje ibilo 529.660 bifite agaciro k’amadolari $ 435,775.
Ibihugu u Rwanda rwoherereje iriya kawa ni Pakistan, Misiri, u Bwongereza, Sudani, Kazakhstan na Afghanistan.
Mu Cyumweru cyabanjirije icyo iriya mubare yasohotsemo u Rwanda rwari rwohereje hanze ibilo 553,830 by’ikawa, ikaba yararwinjirije amadolari $ 1,505,885.
Iyo kandi ugereranyije n’uko byari bimeze mu cyumweru cyabanjirije icyo iyi mibare yatangarijwemo, usanga igiciro cyarazamutseho amadolari ari hagati ya $2.5 ku kilo n’amadolari $2.7.
Abaguzi b’Ikawa y’u Rwanda muri icyo gihe bari Pakistan, Misiri n’u Bwongereza.