Igiciro Fatizo Cy’Icyayi n’Ikawa By’u Rwanda Cyazamutse Ku Isoko Mpuzamahanga

Ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko mu Cyumweru gishize igiciro fatizo cy’ikawa n’icyayi cyazamutse, nubwo ingano y’ibyoherejwe yo yagabanutse.

NAEB yatangaje ko mu Cyumweru gishize, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo 256.214 by’imboga, imbuto n’indabo bikarwinjiriza $484.474 – ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 480.

Bitandukanye no mu Cyumweru cyarangiye ku wa 14 Gashyantare, 2021 kuko bwo hoherejwe ibilo 235.992, byinjije $711.296. Ni ukuvuga ko n’ubwo ingano y’ibyoherejwe ari nto, inyungu yo iri hejuru ugereranyije n’Icyumweru gishize.

- Advertisement -

Uwo musaruro woherejwe mu bihugu birimo u Buholandi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Repubulika ya Centrafrique, u Budage, u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku bijyanye n’icyayi cy’u Rwanda, bimaze kumenyekana ko cyihariye mu bwiza, ku buryo usanga igiciro cyacyo kiri hejuru ugereranyije n’igisarurwa mu bindi bihugu byo mu karere.

Hoherejwe mu mahanga ibilo 518.743, byacurujwe binyuze ku isoko ry’icyayi rya Afurika y’Iburasirazuba, havamo $1.444.488, ni ukuvuga asaga miliyari 1.4 Frw.

Icyayi cy’u Rwanda kirakunzwe mu mahanga

NAEB yagize iti “Igiciro fatizo cy’icyayi cyarazamutse kiva ku $2.67 ku kilo kigera ku $2.78 ku kilo. Ibihugu cyoherejwemo cyane birimo Pakistan n’u Bwongereza.”

Aha naho ingano y’icyayi cyoherejwe yaragabanutse ugereranyije n’icyumweru cyabanje, kuko mbere hoherejwe ibilo 629.272 byinjije $1.677.740. Ni ukuvuga ko habaye igabanyuka mu ngano y’ibyoherejwe n’inyungu yavuyemo.

Ku bijyanye n’ikawa yoherejwe mu mahanga, yo yari ibilo 231.420, byinjije $751.985. Aha naho byaragabanyutse kuko mu Cyumweru cyabanje hoherejwe ibilo 365.550 byinjije $1.114.699. Icyo gihe inyungu yari yazamutseho 67.9%.

NAEB yavuze ko igiciro fatizo cy’ikawa cyazamutse kikagera ku $3.24 ku kilo kivuye ku $3.04 ku kilo. Ibihugu yoherejwemo cyane ni u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Kenya.

Umukozi Ushinzwe Itumanaho muri NAEB,bwana Ntwari Pie, yabwiye Taarifa ko nubwo ingano y’ibyoherezwa mu mahanga yagabanyutse, igiciro fatizo cy’ikawa n’icyayi cyazamutse kubera ko “COVID-19 irimo kugenda yoroha mu bihugu bimwe na bimwe,” ababikeneye bakiyongera.

Ihindagurika ry’ibiciro kandi ryatewe n’amasoko yagiye aboneka akagemurwaho umusaruro, buri rimwe rigatuma habaho igiciro cyihariye.

Ni mu gihe igabanyuka ry’ingano y’ibyoherejwe mu mahanga ryo ryatewe n’ihindagurika ry’ingendo z’indege mu gihe gito gishize.

Ibyo bikiyongeraho ko mu Cyumweru cyabanje, mbere gato y’umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin, hagurishijwe indabo nyinshi ku isoko mpuzamahanga, zaturutse mu Rwanda.

Muri rusange ibyoherejwe mu mahanga NAEB ikurikirana byarengeje agaciro ka miliyoni $3.5.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version