Hasigaye igihe gito ngo Umurundi Liberat Mfumukeko arangize Manda ye ku Bunyamabanga bukuru bwa EAC. Yagiye ku buri buriya buyobozi muri 2016 asimbuye Umunyarwanda Dr Richard Sezibera. Tariki 26, Mata, 2016 nibwo yatangaye akazi mu buryo bweruye.
Abasesengura umusaruro we bavuga ko udashamaje.
Babyemeza iyo basesenguye ibyo yakoze bakabigeranya n’ibyo yasabwaga gukora hashingiwe ku nkingi enye Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba wubakiyeho.
Biteganyijwe ko mu Nama izahuza Abakuru b’ibihugu bigize uyu Muryango itazerana tariki 27, Gashyantare, 2021 ari bwo hazatorwa uzasimbura Liberat Mfumukeko.
Abanenga imikorere ya Mfumukeko muri iyi manda y’imyaka ine, bavuga ko aho guhuza ibikorwa by’Umuryango ahubwo yahanganye n’abashinzwe inzego zawo harimo n’abo mu Nama Nkuru y’Abaminisitiri, Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’uyu Muryango ndetse n’Abacamanza mu Rukiko rwawo .
Itegeko rishyiraho EAC rivuga ko ishingiye ku nkingi enye:
-Gushyiraho uburyo bumwe bw’imisoro n’amahoro( Customs Union), Gushyiraho Isoko Rimwe,(Common Market Protocol) Gushyiraho Ifaranga Rimwe( Monetary Union) no Guhuza inzego za Politiki z’ibi bihugu bikagira umurongo umwe ubigenga( Political Federation).
Iyo urebye ibikubiye mu bigomba gukorwa muri buri rwego mu zivuzwe haruguru, usanga nta kintu gifatika Liberat Mfumukeko yakoze kugira ngo zitezwe imbere mu nyungu z’ibihugu bigize EAC.
Ubwo The East African yabazaga Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda akaba anayoboye Inama Nkuru y’Abaminisitiri bagize EAC, Prof Nshuti Manasseh icyo avuga ku musaruro wa Mfumukeko, Nshuti yirinze kugira byinshi abitangazaho.
Prof Nshuti yagize ati: “ Ndabizi ko hari ibitarakozwe, ariko sindi bugire icyo mbivugaho kuko abantu bashobora kubifata uko ntabivuze.”
Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru kivuga ko abantu bagihaye amakuru bavuga ko Liberat Mfumukeko ari umwibone, utazi kubana neza na bagenzi be, kandi udashoboye akazi.
Umudepite muri EALA witwa Abdikadir Aden yabwiye The East African ati: “ Uriya mugabo yatumye urwego dukorera rudakora, kandi atuma inzego zidakorana mu nyungu zawo. Muri iki gihe ni Umuryango udafite icyerekezo.”
Depite Aden avuga ko uburyo bwa Mfumukeko bwo kuyobora nta kundi yabwita uretse ‘akumiro.’
Abakozi muri Komite ishinzwe Ingengo y’imari muri uriya muryango bamushinja ko atigeze ashyiraho uburyo buhamye bari kugenderaho bagena imari izakoreshwa.
Kuri iyi ngingo, abasomyi bamenye ko ingengo y’imari igenwa ishingiye ku ntego zizaranga imikorere y’urwego runaka mu gihe kiri imbere.
Ingengo y’imari iba ishingiye kuri Politiki kurusha ku maafaranga ahari.
Abadepite bamushinja ko yagendaga biguru ntege mu gushyiraho uburyo bwo kubafasha kubona amafaranga yo gukoresha mu kazi kabo bityo bikakadindiza.
Denis Namara ushinzwe kuyobora iriya Komite avuga ko akazi k’Umunyamabanga Mukuru wa EAC ‘ari gukorana n’abayobora izindi nzego zawo kugira ngo basenyere umugozi umwe’, babone amafaranga yo gukoresha ku nyungu z’ibihugu biwugize, ariko ngo Mfumukeko ibi byaramunaniye.
Atanga urugero rw’uko Umushinga w’itegeko rigena ingengo y’Imari ya EAC mu mwaka wa 2020-2021 utarawusinya kugeza n’ubu.
Ibi byakenesheje abakozi ba EAC n’inzego zihagarara gukora.
Bwana Namara ashinja Mfumukeko kudatera akanyabugabo za Leta zigize EAC ngo zitange umusanzu wazo.
Avuga ko urugero rw’ibi ari uko igihugu cye[Burundi] kitaraha EAC amafaranga Miliyoni 12 $ z’umusanzu ndetse na Sudani y’Epfo iwurimo umwenda wa Miliyoni 27$.
Mfumukeko yisobanuye…
Mfumukeko avuga ko ibyo bamushinja atari byo, ko ntako atagize ngo Umuryango ayoboye ubona amafaranga yo gukoresha mu mishinga minini ufite.
Yagize ati: “Amafaranga yarashatswe kandi ashyirwa mu mishinga twiyemeje. Nagize uruhare mu kubona amafaranga yo gushyira mu mishinga nka Lake Victoria Basin Commission, LVFO, IUCEA (yo kuzamura uburezi), CASSOA (wo guteza imbere iby’indege), Komisiyo yo gukora ubushakashatsi mu by’ubuzima, n’indi mishinga ya Leta zigize uyu Muryango.”
Ku byerekeye ingingo y’uko igihugu cye[Burundi] cyatinze gutanga umusanzu wacyo, Liberat Mfumukeko yavuze ko ibyo kutawutanga bitatangiranye n’ubuyobozi bwe, ahubwo ko byahozeho mbere y’uko atangira akazi.
Avuga ko yibukije ibihugu byose bagize EAC inshingano zabyo zo gutanga umusanzu.
Mfumukeko avuga ko yagize uruhare mu gushyiraho ahantu 15 ho guhuriza hamwe uburyo bw’imisoreshereze buhuza imipaka.
Ku byerekeye guhuriza hamwe imikoranire y’abatuye aka karere, Liberat Mfumukeko avuga ko yagize uruhare mu koroshya ingendo z’abatuye aka karere binyuze mukiswe East African international e-passport yatangijwe muri 2017.