Imibare – nayo y’agateganyo- iravuga ko abantu 1002 ari bo bahitanywe n’umutingito wabaye muri Mynamar.
Wibasiye cyane iki gihugu ariko ugera n’ahandi harimo mu Bushinwa, mu Buhinde, Bangladesh, Thailand na Laos.
Ingabo zo muri Mynamar nizo ziri gukora cyane mu gushakisha ababa bagihumeka.
Uretse abantu 1002 bamaze kubarurwa ko bahitanywe na kiriya kiza, hari abandi 2,376 bakomeretse mu gihe abantu 30 baburiwe irengero.
Umutingito wabaye mu gice Mynamar iherereyemo wari ufite ubukana bwa 7.7.
Ikigo cy’Amerika gukurikirana imikorere y’imitingito n’ibirunga, US Geological Survey, kivuga ko isoko y’uriya mutingito iherereye ahitwa Mandalay, hakaba ari naho hahuye n’ibibazo byinshi byatewe nawo.
Umwe mu batabazi bo muri kiriya gice yabwiye BBC ko bari gucukuza ibitiyo n’amapiki ngo barebe ko hari abantu basanga baguhumeka.
Ati: ” Turi gukoresha ibiganza byacu ngo turebe ko twagira abo dusanga bagihumeka”.
Hamwe mu habanje guhura n’ikibazo ni ahantu abafundi barenga 100 bubakaga umuturirwa urabahirimira.
Abenshi muri bo bahaguye abandi barengewe n’inkuta bakaba bagishakishwa.
Ubutegetsi bwa Mynamar bwasabye amahanga kuza kubugoboka kugira ngo harebwe uko abantu benshi batabarwa bibaye ari ibishoboka.
Myanmar, cyangwa se Repubulika y’ubumwe ya Myanmar, hakaba n ‘abayita Burma, ni igihugu gikora icyarimwe mu Majyaruguru no mu Majyepfo ya Aziya.
Gituwe na Miliyoni 55 kigaturana n’Ubuhinde, Bangladesh, Ubushinwa, Thailand na Laos.
Umurwa mukuru wa Mynamar ni Naypyidaw.