Igikururira Umubu Kukuruma Nijoro Si Amaraso Ubwayo

Uwo ari we wese wabaye mu gace kabamo imibu, azi ukuntu itesha abantu umutwe, ikababuza gusinzira. Imibu ibuza umuntu gusinzira ishaka amaraso ariko abahanga basanze ibifashwamo n’andi mayeri benshi tutari tuzi:Amabara asohorwa n’ubushyuhe bw’uruhu rwacu iyo duhumeka mu ijoro.

Iyo umubu uduhiriye mu gutwi kw’iburyo ukawiyama, rimwe, kabiri, gatatu… ukanga ukagaruka, uhitamo guhindukira ariko nabwo ntucika intege ahubwo uragukurikira nabwo ugakomeza kuduhira.

Muri iyi ntambara y’umuntu n’umubu, iyo umubu utahasize ubuzima, uwo ushaka kurya uramuhangayikisha bigatuma ahumeka cyane kubera ko aba ari mu kazi ko kuwirukana ibi bigatuma amaraso ye yihuta.

Mu kwihuta rero nibwo umubiri w’umuntu usohora utuntu twagereranya n’udushashi duto tuzamurwa n’umwuka wa C02 aba ari gusohora, utwo dushashi tukaza dutukura, bityo umubu ukaba wabonye ko runaka afite amaraso, ukaza kumuruma.

- Kwmamaza -

Ibi bishatse kuvuga ko umubu udashobora kuruma umuntu utinyagambura.

Umuntu ashobora kutinyagambura kubera impamvu nyinshi zirimo kuba yapfuye, kuba ari muri koma cyangwa yatewe ikinya gifata igice cyo hejuru cy’ubwonko umuntu ntiyinyagambure.

Abahanga bo muri Kaminuza yitwa University of Washington bavuga ko umubu ukunda amabara akurikira:

Umutuku, Orange, Umukara n’ibara ry’icyatsi cyerurutse mu Cyongereza bita Cyan color.

Ku rundi ruhande, umubu ntujya ushamadukira ibara ry’icyatsi kibisi, ibara ry’ubururu cyangwa umweru.

Umubiri w’umuntu muzima ugira uburyo usohora utuntu twagereranyije n’udushatsi dufite amabara y’umutuku uvanze n’ibara rya orange bigatuma umubu umenya ko runaka ari muzima, ko afite amaraso bityo ko ayo maraso ukwiye kuyanywa.

Ibi byemezwa n’umuhanga mu binyabuzima wo muri Kaminuza ya University of Washington witwa Jeffrey Riffell.

Ubumenyi mu kumenya amabara akurura n’amabara adakurura umubu, bizafasha abakora ibinyabutabire byica cyangwa byigizayo imibu kubikora neza kandi mu buryo bizagira akamaro karambye.

Ubundi imibu ngo ikururwa n’ibindi bitatu bikuru:

Umwuka uhumeka, ubushyuhe bw’umubiri wawe n’icyuya cyawe. Hejuru y’ibi hiyongereyeho ibara ry’umutuku.

Abahanga bazi ko imibu y’ingore ari yo inywa amaraso gusa kandi koko niko biri.

Na wa mubu utera malariya nawo ni ingore!

Bawita Anopheles.

Kugira ngo abahanga bashobore kumenya impamvu zituma imibu ikunda ibintu bitukura, bafashe umubu witwa Aedes Aegypti bawushyira ahantu bacunga uko witwara mu mabara atandukanye.

Uyu mubu usanganywe ubushobozi bwo gutera indwara zikomeye zirimo iyitwa Zika( ni indwara ituma umugore utwite abyara umwana ufite umutwe wanyunyutse), indwara bita chikungunya, dengue, mugiga n’izindi.

Ikindi abahanga babonye ni uko amabara atangana mu biyagize.

Ibigize ibara ritukura ni binini ugereranyije n’ibigize ibara ry’ubururu.

Umuntu abona ibara ritukura ku ngano ya nanometers 650 mu gihe abona ibara ry’ubururu ku ngano ya nanometers 450.

Ubu bushakashatsi ku mpamvu zituma umubu ukubona kandi mu ijoro bwatangajwe mu kinyamakuru kitwa Nature Communications.

Ariko se imibu ipfuye igashira ku isi ingaruka zaba izihe?

Kubwira umuntu waraye atagohetse cyangwa ukirutse malaria yatewe na Anopheles, ukamubwira ko umubu ufite akamaro bishobora kutamushimisha!

Kutishima kwe ariko ntukubuza ko hari akamaro kanini imibu ifitiye urusobe rw’ibinyabuzima.

Imibu ifasha mu gutuma ibimera bibangurirwa kuko uko igenda iva ku giti kimwe ijya ku kindi niko ihimurira intanga ngabo zigasanga intanga ngore bityo ikagira uruhare mu kubangurira ibimera.

Ikindi ni uko n’ubwo imibu ibuza abantu gusinzira ibashakamo amaraso kugira ngo ibeho, nayo ubwayo ni ikiribwa cy’agaciro kanini ku bindi binyabuzima birimo ibikeri, uducurama, inyoni n’ibindi bikururanda.

Ibinyabuzima bituye isi bifite imikoranire ya hafi k’uburyo hagize ubwoko bw’ikinyabuzima gicika ku isi, byagira ingaruka zikomeye ku bindi binyabuzima bisigaye.

Imibu iramutse icitse ku isi, hari ubwoko bw’inyoni zari zitunzwe nayo nabwo bwacika kandi inyoni ziri mu bituma ibimera duhinga cyangwa byimeza bikura.

Izi ni ingingo zikubiye muri imwe mu nyandiko ya National Geographic Journal, iki kibaka ari ikinyamakuru cy’Ikigo cy’Abanyamerika cyamamaye mu kugira abahanga bakomeye ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version