Abagabo babiri bakiniye Arsenal F.C yo mu Bwongereza, Ray Parlour na Robert Pires, bari mu Rwanda mu rugendo rugamije gusura igihugu no kureba amahirwe akibonekamo.
Ku munsi wa mbere wabo mu Rwanda, aba bagabo basuye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, bagendera ku kiraro gica hejuru y’ishyamba kizwi nka Canopy walkway.
Amafoto yatangajwe n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) agaragaza ko baraye muri hoteli Kivu Marina Bay y’i Rusizi, aho umuntu aba yitegeye i Bukavu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Raymond Parlour w’imyaka 48 ukomoka mu Bwongereza, yabaye umukinnyi wo hagati wa Arsenal F.C kuva mu 1992–2004. Ubu ni umwe mu bakora ibiganiro by’imikino kuri BBC Radio 5 Live na Talksport.
Yakiniye Arsenal F.C imikino 339, ayitsindira ibitego 22.
Ni mu gihe mugenzi we Robert Pires w’imyaka 48 ukomoka mu Bufaransa yakiniye Arsenal F.C imikino 189 kuva mu 2000–2006, ayitsindamo ibitego 62.
Urugendo rwabo mu Rwanda ruri mu bufatanye u Rwanda rufitanye n’ikipe ya Arsenal F.C, bugamije kurumenyekanisha nk’icyerekezo gihamye cy’ubukerarugendo n’ishoramari.
Ni amasezerano yasinywe bwa mbere muri Gicurasi 2018, ndetse nyuma y’intangiro nziza yagize, mu 2019 hafashwe icyemezo cyo kuyongera, bitangazwa ku wa 14 Gicurasi 2021.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ubukerarugendo mu Rwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), Ariella Kageruka, mu mwaka ushize yatangaje ko kuva u Rwanda rwatangira gufatanya na Arsenal hari umusaruro umaze kuboneka.
Ati “Kuva icyo gihe dutangira ubu bukangurambaga bwa Visit Rwanda (na Arsenal) imyaka itatu irashize, twabashije kugira umusaruro waturutse mu kumenyekana mu itangazamakuru wavuye kuri miliyoni £36 nk’amafaranga tuvana muri Visit Rwanda, ubu amaze kurenga miliyoni £77.”
“Tugitangira ubu bukangurambaga twigeze gukora igenzura, abantu 71% ntabwo bari bazi u Rwanda nk’igihugu cy’ubukerarugendo, uyu munsi abasaga 51% bazi ko u Rwanda ari igihugu cy’ubukerarugendo.”
Aya masezerano kandi agera no mu nzego zo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ntabwo amafaranga yatanzwe kuri ubu bufatanye yatangajwe.
Gusa igitangazamakuru gikomeye mu by’imikino, Sky Sports, kivuga ko ubwo u Rwanda na Arsenal F.C byasinyaga amasezerano mu 2018, rwishyuye miliyoni zisaga £30.