Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Igipimo Cy’Abandura COVID-19 Muri Uganda Cyarenze 14%
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Igipimo Cy’Abandura COVID-19 Muri Uganda Cyarenze 14%

admin
Last updated: 27 December 2021 8:47 am
admin
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko mu bipimo 6017 byafashwe mu bantu batandukanye kuri Noheli byagaragayemo abantu 743 banduye COVID-19, bihwanye n’ijanisha rya 12.3% ry’abasanzwemo uburwayi ugereranyije n’abapimwe.

Ni mu gihe ku munsi ubanziriza Noheli hafashwe ibipimo 7911 habonekamo abarwayi 1116 bangana na 14.1%, naho ku wa Kane hapimwa abantu 8926 habonekamo abanduye 1251 bangana na 14.0%.

Igipimo kiri hejuru cyane cyabonetse ku wa Gatatu ubwo hapimwaga abantu 7440 hakabonekamo abarwayi 1093, bityo ijanisha ry’abandura ugereranyije n’abapimwe riba 14.6%.

Ni ubwandu bushya bukomeje kuzamuka cyane bijyanye n’uburyo Uganda ari kimwe mu bihugu birimo gukwirakwiramo virus yihinduranyije hawawe izina rya Omicron, yandura cyane kurusha izindi zayibanjirije.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Uburwayi bwo hejuru kuri Noheli bwagaragaye mu murwa mukuru Kampala habonetse abantu 419, mu Karere ka Wakiso haboneka 235, Busia habonekae 14 naho Mbarara haboneka 9.

Mu barwayi bashya babonetse harimo n’abashoferi b’amakamyo 15.

Ni imibare iteye inkeke muri Uganda kuko irimo kuboneka mu gihe abanyeshuri bari batangiye kugira icyizere cyo gusubira ku mashuri nyuma y’amezi asaga 20 afunzwe, nk’uko Perezida Yoweri Museveni yahetukaga kubitangaza.

Mu ijambo yagejeje ku baturage mu Ukwakira 2021 yagize ati “Ndabamenyesha ko amashuri azafungurwa muri Mutarama, kimwe n’ibindi byiciro byose by’ubukungu bizafungurwa muri uko kwezi.”

Bitandukanye no mu bindi bihugu, muri Uganda amashuri aracyafunze guhera muri Werurwe 2020 ubwo habonekaga abantu bambere banduye COVID-19.

- Advertisement -

Mu nzego amabwiriza agaragaza ko zigifunze harimo n’utubari nubwo dukora ku mugaragaro.

Museveni yavugaga ko ibintu byose bizafungurwa kubera ko igihugu cyari gitegereje inkingo miliyoni 23 mbere y’uko umwaka urangira, zagombaga gukoreshwa mu gukingira abaturage nibura miliyoni 12 bitarenze Ukuboza 2021.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 27 Ukuboza igaragaza ko inkingo zimaze gutangwa ari miliyoni 11.3 mu gihe Uganda ituwe na miliyoni zigera muri 45 .

Iyo mibare yose irarushaho gushyira urwijiji ku cyerekezo cy’ibikorwa byinshi muri Uganda.

Kugeza ubu abantu bamaze gupimwa bagasangwamo uburwayi ni 135,091 barimo 98,287 bamaze gukira. Bivuze ko abakirwaye ari 36804.

Abamaze kumenyekana ko bishwe n’iki cyorezo ni 3280.

Nubwo Uganda iri mu bihe bitoroshye, abaganga bamaze ukwezi mu myigaragambyo yatangiye ku wa 21 Ugushyingo, basaba imishahara ijyanye n’akazi gakomeye bakora no gushyirirwaho gahunda zituma bagira imibereho myiza.

Gusa baheruka kwemera guhagarika iyo myigaragambyo kubera izamuka rikabije ry’ubwandu bushya bwa COVID-19 burimo guterwa na Omicron, ku buryo abantu benshi barimo n’abagize inteko ishinga amategeko barwaye.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaganga muri Uganda, Hebert Luswata, aheruka gutangaza ko “twafashe icyemezo cyo gusubira mu kazi kugira ngo dutabare ubuzima bw’abanya-Uganda.”

Kugeza ubu abantu 69 barembeye mu bitaro, mu gihe abandi barwariye mu ngo.

 

Hamwe mu higirwaga n’abana harasenyutse kubera igihe kinini gishize hadakoreshwa
TAGGED:COVID-19featuredUgandaYoweri Kaguta Museveni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Birindiro Bikuru Bya ADF, Ingabo Za Uganda Zahasanze Imineke
Next Article Ibyo Kagame Ashobora Kuza Kugarukaho Mu Ijambo Ry’Uko Igihugu Gihagaze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?