Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Igishushanyo Cy’Imikoreshereze Y’Ibiyaga Mu Rwanda Cyatangajwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Igishushanyo Cy’Imikoreshereze Y’Ibiyaga Mu Rwanda Cyatangajwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 March 2025 1:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje igishushanyo gisobanura uko ibiyaga by’ingenzi mu Rwanda bizabyazwa umusaruro.

Ibiyaga by’ingenzi mu Rwanda ni ikiyaga cya Kivu, ikiyaga cya Muhazi, icya Mugesera, icya Ruhondo n’ikiyaga cya Burera.

Mu gukora iki gushushanyo mbonera cy’Imikoreshereze iboneye y’ibyo biyaga, hibanzwe k’ugushyiraho imirongo y’uburyo hamwe hazajya hakorerwa ubwikorezi bw’ibintu n’abantu, ahazajya hakorerwa ubukerarugendo, uburobyi, ubuhinzi mu nkengero, uburobyi n’ibindi byagirira akamaro abaturage.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko 31% by’ubuso bw’ikiyaga cya Kivu burimo gazi ya methane mu gihe igice kigenewe ubworozi cyangwa se uburobyi bw’amafi bungana na 53%.

Iki kiyaga nicyo kinini mu Rwanda kuko gifite ubuso bwa Kilometero kare 2,730.

Ikiyaga cya Mugesera ni icya kabiri mu bunini kikagira ubuso bwa Kilometero kare 40 kigakurikirwa n’ikiyaga cya Muhazi gifite ubuso bwa Kilometero kare 33.

Ibiyaga bya Burera na Ruhondo ubifatiye hamwe bifite ubuso bwa Kilometero kare 2,800.

Hari ikigo kiyemeje kuzashora Miliyoni $400 kiyemeje kuzashora mu gucukura gazi ya methane mu kiyaga cya Kivu kitwa Gasmeth.

Mu kiyaga cya Muhazi hazakorerwa ubworozi bw’amafi ku buso bwa 42%, naho ubukerarugendo no kwidagadura bihabwa umwanya ungana na 41%.

Ibyerekeye guha abantu amazi akomoka muri iki kiyaga azaba ari kuri 2%.

Mu kiyaga cya Mugesera, ubukerarugendo n’uburobyi bizaba buri ku buso bwa 99%, amazi agenewe abaturage azaba ari kuri 0.7%.

Ubuso bw’ikiyaga cya Burera bizakoreshwa mu bukerarugendo no kwidagadura buzaba bungana na 30%, uburobyi buri kuri 11%, n’aho ubworozi bwa kijyambere bwo bukazaba bufite 57%.

Mu biyaga bya Burera na Ruhondo ubifatiye hamwe ubworozi bw’amafi buzangana na 9%, aho kwidagadura n’ubukerarugendo hangana na 23 %.

Aho gukorera ibindi bikorwa by’uburobyi hangana 67%.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku mazi n’urusobe ruyabamo, Rwanda Water Resources Board, witwa Emmanuel Rukundo avuga ko bakoze kiriya gushushanyo mbonera cy’imikoreshereze iboneye y’ibyo biyaga bagamije gushyiraho uburyo buboneye bwo kubyaza umusaruro umutungo kamere w’amazi n’ibiyabamo.

Avuga ko abashaka gushora mu mishinga yo kubyaza umusaruro biriya biyaga, bagomba kuba babifitiye uruhushya bahawe n’ubuyobozi bubushinzwe.

Ubushakashatsi bwakozwe na REMA mu mwaka wa 2008, bwasanze burya mu Rwanda hari ibiyaga 101 n’imigezi n’inzuzi 863.

TAGGED:AmazifeaturedIgishushanyoIkigoUmutungo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo z’u Rwanda Muri Sudani y’Epfo Zambitswe Imidali
Next Article Rwanda: Kuvana Imbuto Hanze Bibangamira Kuzihazaho Imbere Mu Gihugu 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abagendera Muri Rwandair Bazajya Bareberamo ‘Filimi Nyarwanda’

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'Abaturage

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?