Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Igitaramo Cya The Ben Kizagongana N’Icya Pallaso Uzwi Cyane i Kampala
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Igitaramo Cya The Ben Kizagongana N’Icya Pallaso Uzwi Cyane i Kampala

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 April 2025 8:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
The Ben.
SHARE

Haribazwa ingano y’abazaza mu gitaramo cy’Umunyarwanda Mugisha Benjamin, The Ben, giteganyijwe kuzabera muri Kampala Serena Hotel  cyane ko kizagongana n’icy’umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda witwa Pallaso.

Icya Pallaso cyo kizabera i Lugogo Cricket Oval, byombi bikazaba tariki 17, Gicurasi, 2025.

Nubwo buri gitaramo gishobora kuzabona abakitabira, hari abemeza ko iyo byombi bitabera itariki imwe, byari burusheho kwitabirwa.

Abanyarwanda baba muri Uganda nabo bari mu bakunda Pallaso ariko bagakunda na mwenewabo The Ben bityo bakumva ko iyo amataliki y’ibirori byabo adahuzwa, bari bwitabire buri gitaramo batuje kandi ku bwinshi.

Pallaso

Itangazamakuru rivuga ko hari abahanzi bakomeye muri Uganda bashakaga kuzafasha The Ben mu gitaramo cye, ariko bahura n’iyo mbogamizi y’uko kuri uriya munsi hari mugenzi wabo nawe ufite ibyo birori.

Abo ni José Chameleone, Pallaso na Weasel.

The Ben amaze iminsi akora ibitaramo byo kumenyekanisha album ye ‘The Plenty Love’, akaba yarabikoreye hirya no hino ku isi, harimo i Kigali aho yarabitangiriye hari kuwa 01, Mutarama, 2025, bikomereza i Burayi , muri Uganda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

TAGGED:IgitaramoPallasoThe BenUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yihanganishije Kiliziya Gatulika Ku Rupfu Rwa Papa Francis
Next Article Ruto Yagiye Mu Bushinwa Kuganira K’Ubukungu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?