Guverinoma ya Mozambique yateguye igitaramo kirangiza umwaka cyaraye gikorewe ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo mu rwego rwo kuzishimira uruhare zagize mu kubohora Umujyi wa Mocimboa Da Praia mu mezi macye ashize. Ni igitaramo kitabiriwe n’abandi basirikare ba Mozambique.
Cyabereye mu nkengero z’Ikibuga cy’indege ya Mocimboa De Praia.
Hari n’abandi basirikare bo muri SADC nabo bari muri Mozambique gufasha kiriya gihugu kwirukana abarwanyi bari baragize Cabo Delgado akarima kabo.
Umugaba w’Ingabo za Mozambique Gen Joaquim MANGRASSE yatanze ubutumwa bushima imbaraga
Ati: “ Twaje hano kugira ngo twishimire ibyiza twagezeho binyuze mu bufatanye bw’ingabo zacu, iz’u Rwwanda n’iz’ibihugu bigize SADC. Twe abanya Mozambique twishimira gukorana namwe kandi akazi mukora tugaha agaciro.”
Brig Gen Pascal Muhizi wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda akaba asanzwe ashinzwe ibikorwa bya gisirikare by’ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado nawe yashimye imikoranire bagenzi be bo muri Mozambique beretse ingabo z’u Rwanda ndetse no kuba zarabatumiye ngo basangire Noheli n’Ubunani.
Itsinda rya muzika mu ngabo za Mozambique niryo ryabasusurukije rikaba ryari rifatanyije n’abandi bahanzi bamamaye muri kiriya gihugu barimo uwitwa Luisa Zélia Sebastiana da Graça Madade popularly known as “LILOCA” ukomoka ahitwa Pemba.