Abantu 16 Bakomerekejwe Na Grenade i Bujumbura

Abantu 16 bakomerekejwe na grenade yaturitse kuri uyu wa 22 Ukuboza, ubwo abantu barebaga filime mu gace ka Bwiza muri Komini Mukaza, mu mujyi wa Bujumbura.

Ni igisasu cyaturitse mu ijoro ahagana 20h30′ gikomeretsa abantu benshi barimo n’uwari ugifite nk’uko ikinyamakuru Iwacu cyabitangaje.

Ni ahantu hahurira urubyiruko rwinshi cyane rukunda kureba filime zisobanuye mu Kinyarwanda, zizwi nk’Agasobanuye.

Amakuru avuga ko uwo muntu nyuma yo guturitsa grenade yahavuye nk’ugiye gutega imodoka, ariko bamurebye neza babona apfutse ku kuguru mu buryo buteye amakenga, bahita bamufata bamusubiza aho igisasu cyari giturikiye.

- Advertisement -

Bamwe mu bakomeretse bahise bamumenya, bituma bakeka ko ari we ubiri inyuma. Amakuru yemeza ko yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu iperereza.

Hashize iminsi mu Burundi havugwa ibitero bya grenade, aho nko muri Nzeri hari igitero cyagabwe mu rugo rwa Colonel Aaron Ndayishimiye wo mu Ngabo z’u Burundi, gihitana abantu babiri barimo umugore we.

Ibyo bitero byinshi byakunze gushinjwa umutwe wa RED Tabara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version