Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa USA Mike Pompeo yatangaje ku mugaragaro ko USA izi neza kandi yemeza ko Abarusiya ari bo bayigabyeho igitero cy’ikoranabuhanga giheruka. Hari Umudemukarate wakigereranyije n’icyo Abayapani bagabye ku birindiro by’ingabo za USA byari ahitwa Pearl Harbor mu birwa bya Hawaii ahitwa Honolulu.
Icyo gihe hari taliki 07, Ukuboza, 1941.
Mike Pompeo yabaye umuyobozi wa mbere muri USA watangaje ko u Burusiya ari bwo bwagabye igitero cy’ikoranabuhanga giheruka kwibasira inzego za Leta ya USA harimo n’Ikigo cyayo gishinzwe intwaro za kirimbuzi.
Igitero bivugwa ko cyagabwe n’Abarusiya abahanga bakise SUNBURST , kikaba cyaribasiye cyane Ikigo cy’Abanyamerika gikora iby’ikoranabuhanga kitwa Microsoft.
Bivugwa ko Abanyamerika bamenye batinze ko Abarusiya bashoboye kwingira mu byuma byabo by’ikoranabuhanga bityo bakaba barashoboye kubona amabanga yabo menshi.
Abahanga bemeza ko ibikorwa remezo byangiritse k’uburyo bigomba gusenywa hakubakwa ibindi.
Pompeo yagize ati: “ Iyo urebye uko byakozwe usanga ari Abarusiya babikoze kandi nta gushidikanya ko ari bo.”
Kiriya gitero cyangije imikorere y’inzego za Leta zirimo urushinzwe umutekano imbere muri USA( Homeland Security), urwego rw’ubutabera, urw’imari, urw’ingufu n’izindi.
Abanyamerika bamaze amezi icyenda bataramenya ko Abarusiya babinjiriye mu mikorere.
Abarusiya bahakana ibyo bashinjwa n’Abanyamerika.