Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Igitero cy’Umwiyahuzi Cyishe Abantu Batandatu Kuri Noheli Muri RDC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Iterabwoba

Igitero cy’Umwiyahuzi Cyishe Abantu Batandatu Kuri Noheli Muri RDC

Last updated: 26 December 2021 9:49 am
Share
SHARE

Igisasu cyaturikijwe n’umwiyahuzi cyahitanye abantu batandatu mu ijoro rya Noheli, mu mujyi wa Beni mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ubuyobozi bwa gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amayaruguru bwatangaje ko mu gihe abantu bizihizaga Noheli, “umuntu witwaje igisasu yangiwe kwinjira mu kabari kari kuzuyemo abakiliya, aturikiriza igisasu ku muryango waho.”

Uretse abantu batandatu bapfuye, abandi 13 bajyanywe mu bitaro ngo bavurwe ibikomere.

Ubuyobozi buvuga ko icyo gitero cyagabwe n’umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF).

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yasohoye itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu, yamagana abagabye icyo gitero kuri uyu wa 25 Ukuboza.

Yagize ati “Perezida Tshisekedi yijeje ko ibyo byaha bitazabura gukurikiranwa kandi ababigizemo uruhare bazashakishwa bakabiryozwa.”

Ibitero kuri ADF

Iki gitero kibaye mu gihe mu ntara ya Ituri umujyi wa Beni uherereyemo, hafi y’umupaka na Uganda, hamaze iminsi habera imirwano y’ingabo za Leta na ADF, ndetse uru rugamba rwamaze kwiyungwaho n’Ingabo za Uganda (UPDF).

UPDF yatangaje ko hamwe na FARDC bamaze kwigarurira ibirindiro bikomeye bya ADF/ISCAP bizwi nka Kambi Ya Yua.

Ni inkambi bivugwa ko yabagamo abarwanyi bagera muri 600 hamwe n’imiryango yabo. Yafashwe nta rugamba rukomeye ruhabereye.

Ingabo za Uganda zatangaje ko iyo nkambi ariyo yaberagamo inyigisho z’icengezamatwara n’ibindi bikorwa byo kwigisha ubuhezanguni, hashingiwe ku nyandiko zahasanze. Hanafatiwe imbunda nyinshi.

TAGGED:BenifeaturedPerezida Félix Tshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuntu Yapfiriye Ku Muhanda Wo Muhima Abura N’Uwamutwikira Isazi
Next Article Musenyeri Desmond Tutu Yitabye Imana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?