Igitero cy’Umwiyahuzi Cyishe Abantu Batandatu Kuri Noheli Muri RDC

Igisasu cyaturikijwe n’umwiyahuzi cyahitanye abantu batandatu mu ijoro rya Noheli, mu mujyi wa Beni mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ubuyobozi bwa gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amayaruguru bwatangaje ko mu gihe abantu bizihizaga Noheli, “umuntu witwaje igisasu yangiwe kwinjira mu kabari kari kuzuyemo abakiliya, aturikiriza igisasu ku muryango waho.”

Uretse abantu batandatu bapfuye, abandi 13 bajyanywe mu bitaro ngo bavurwe ibikomere.

Ubuyobozi buvuga ko icyo gitero cyagabwe n’umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF).

- Advertisement -

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yasohoye itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu, yamagana abagabye icyo gitero kuri uyu wa 25 Ukuboza.

Yagize ati “Perezida Tshisekedi yijeje ko ibyo byaha bitazabura gukurikiranwa kandi ababigizemo uruhare bazashakishwa bakabiryozwa.”

Ibitero kuri ADF

Iki gitero kibaye mu gihe mu ntara ya Ituri umujyi wa Beni uherereyemo, hafi y’umupaka na Uganda, hamaze iminsi habera imirwano y’ingabo za Leta na ADF, ndetse uru rugamba rwamaze kwiyungwaho n’Ingabo za Uganda (UPDF).

UPDF yatangaje ko hamwe na FARDC bamaze kwigarurira ibirindiro bikomeye bya ADF/ISCAP bizwi nka Kambi Ya Yua.

Ni inkambi bivugwa ko yabagamo abarwanyi bagera muri 600 hamwe n’imiryango yabo. Yafashwe nta rugamba rukomeye ruhabereye.

Ingabo za Uganda zatangaje ko iyo nkambi ariyo yaberagamo inyigisho z’icengezamatwara n’ibindi bikorwa byo kwigisha ubuhezanguni, hashingiwe ku nyandiko zahasanze. Hanafatiwe imbunda nyinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version