Igitutu Cy’Abafana Cyatumye Umuyobozi Muri Rayon Yegura

Rukundo Patrick wari umaze igihe ari Perezida wa Komite Nkemurampaka ya Rayon Sports yaraye yeguye kuri izi nshingano. Byatewe n’igitutu cy’abafana bamubonye yambaye umupira wa APR FC, mukeba wa Rayon Sports.

Rukundo aherutse kugaragara yambaye umupira wa APR FC mu mukino wari wahuje iyi kipe n’indi yo mu mahanga.

Imitwe y’abafana ba Rayon Sports yahise ishyuha, impaka ziba urudaca, bibaza ukuntu umuyobozi mukuru mu ikipe yabo yambara umupira wa mukeba, akajya mu mukino wahuje mukeba n’indi kipe.

Mu itangazamakuru, Rukundo yasubije ko yabikoze mu rwego rwo gushyigikira ikipe yari ihagarariye u Rwanda, ariko ko atabikoze kuko yafanaga APR FC.

- Advertisement -

Ibisobanuro bye byabaye nko ‘gusorera mu rucaca’ kubera ko abafana bakomeje kumwereka ko yakoze bitabaho.

Yanditse yegura

Icyo gitutu nicyo cyatumye arara yanditse ibaruwa isezera mu nshingano ze.

Ibibaye kuri Rukundo byaretse Abanyarwanda muri rusange ko APR FC izahora ari mukeba wa Rayon Sports kandi mu buryo butari amagambo gusa.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version