IGP Munyuza Yarangije Uruzinduko Rw’Icyumweru Muri Malawi

Tariki ya 25 Nyakanga 2021 nibwo umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’intumwa  yari ayoboye batangiye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Malawi. Bucyeye bw’aho Tariki ya 26 Nyakanga yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Polisi ya Malawi, Dr George Hadrian Kainja.

Byabereye mu murwa mukuru w’Igihugu cya Malawi, Lilongwe.

Byari  mu murongo wo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’inzego zombi  mu mwaka wa  2019, aya masezerano akaba akubiyemo ibijyanye no guhanahana amahugurwa, guhuza ibikorwa, gukurikirana no guhanahana abanyabyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, guhanahana amakuru ku banyabyaha bahungiye muri ibyo bihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu bindi bintu bitandukanye.

Mbere y’uko IGP Munyuza ajya i Lilongwe kuganira na mugenzi we, nawe yari amaze igihe gito aje i Kigali gusura Polisi y’u Rwanda ngo baganire uko imikoranire yarushaho kunozwa.

- Advertisement -

Mu biganiro bya tariki ya 26 Nyakanga 2021, IGP Munyuza yashimye umusaruro uva mu biganiro bihuza  aba bayobozi  bombi.

Yagize ati: “ Ukurikije ibibazo by’umutekano uko bihagaze ku Isi no mu Karere, duha agaciro ingufu Leta ya Malawi ikoresha hagati yayo n’u Rwanda cyangwa n’ibindi bihugu mu gushaka amahoro arambye ku bibazo by’umutekano mu Karere n’ahandi.”

IGP Munyuza yakomeje agaragaza ko  igihe ari iki cyo guhura kuko kimwe n’ahandi ku Isi, mu gace k’Uburasirazuba bwa Africa no mu Majyepfo hakomeje kwiyongera imitwe y’iterabwoba iteza umutekano muke mu Karere.

Yagize ati “Twishimiye ko uyu munsi twongeye gushimangira tukanongera kwiyemeza gukorera hamwe cyane cyane  mu mashuri yacu atanga amahugurwa. Nta gushidikanya ibi bihe Isi yabaye nk ‘umudugudu bityo  ubufatanye ni ingenzi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka harimo n’ibi by’iterabwoba n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga bikomeje kwibasira umugabane wacu. ”

Muri uru ruzinduko  Polisi y’u Rwanda yemereye Polisi ya Malawi kuzohereza ba ofisiye bakuru kuzaza kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze.

IGP Kainja yavuze ko  ubwo aheruka gusura Polisi y’u Rwanda  hari amasomo yahigiye  ndetse ko igihe kigeze kugira ngo  ibyo yahigiye bitangire gushyirwa mu bikorwa ariko cyane cyane  mu rwego rwo guteza imbere serivisi za Polisi ya Malawi.

Malawi icyeneye kuba maso…

Iyo urebye imiterere ya Malawi ku ikarita y’Isi, usaga ari igihugu gisesetse muri Mazambique uturutse mu Majyaruguru yayo.

Mozambique niyo ifatwa muri iki gihe nk’ihuriro ry’abarwanyi b’umutwe wa Al Qaeda muri Afurika, ndetse muri iki gihe basa n’abigaruriye Intara ya Cabo Delgado iri mu Burasirazuba bushyira Amajyaruguru y’iki gihugu gikora ku Nyanja y’Abahinde.

Amajyepfo ya Malawi asesetse mu Majyaruguru ya Mozambique k’uburyo usanga Malawi iri hafi kugera rwagati muri Mozambique.

Ikindi ni uko ikiyaga  cya Nyasa gikora kuri ibi bihugu byombi gishobora kuba icyambu abagizi ba nabi bakoresha bava muri Mozambique bambuka bagana mu Ntara za Malawi zirimo Mangochi, Chipoka, Salima, Ntchisi, Mzuzu ndetse bakaba bagera no mu Murwa mukuru  wa Malawi witwa Lilongwe.

Izindi nzira zica ku butaka zihuza Mozambique na Malawi ni umuhanga uva ahitwa Muloza, ukagera ahitwa Mocuba muri Mozambique, undi ukava Nayuchi na Chiponde ukagera muri Mozambique ahitwa Cuamba.

Imodoka zitwara abagenzi kandi zishobora kuva  ahitwa Blantyre zigaca Mulanje zikagera Muloza. Zivuye muri Muloza zigera ku mupaka wa Mozambique nyuma y’urugendo rw’ikilometero kimwe n’igice ukagera ahitwa Milange.

Ubishatse wava muri aka gace, ugakomeza muri Mozambique mu bice bya Mocuba, Quelimana na Nampula.

Ahandi hantu hahuza Mozambique na Malawi ni mu bice bya Cuamba, Mangochi na Chiponde

Ushobora no guca ahitwa Liwonde ukagera Nayuchi ugatunguka Cuamba.

Mu magambo avunaguye, imiterere ya Mozambique na Malawi ituma abagizi ba nabi bari mu gihugu kimwe baba bashobora kwinjira mu kindi haramutse hatabayeho uburyo buhamye bwo kubakumira.

Kubera izi mpamvu, birumvikana ko Polisi ya Malawi n’ingabo zayo batabaye maso igihugu cyabo gishobora kuba icyambu cy’abarwanyi ba Al Qaeda bakoresha bahungabanya n’ahandi muri Afurika nko muri Tanzania, igihugu cy’inshuti y’u Rwanda kandi k’igituranyi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version