Muri Kicukiro Guma Mu Rugo Isize Umuyobozi Afungiye Kwiba Ibiribwa By’Abaturage

Mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro hari umuyobozi uherutse gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma y’uko ibonye ibirego by’uko yanyereje umuceri, akawunga n’ibishyimbo byari bigenewe abaturage muri Guma mu Rugo yaraye irangijwe n’Inama y’Abaminisitiri.

Abatuye Umudugudu wa Nyakuguma muri Gahanga nibo bagejeje kuri Polisi amakuru y’uko uriya muyobozi yikubiye bimwe mu biribwa byari bigenewe abaturage ngo bibafashe muri gahunda ya Guma mu rugo.

Iby’ifungwa ry’uyu muyobozi tutavuga amazina kuko ibyo ashinjwa gukora bitaramuhama mu nkiko byemejwe n’Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Madamu Solange Umutesi wabibwiye The New Times.

Umutesi yagize ati: “ Abaturanyi b’uriya muyobozi babonye hari amagare yinjira mu rugo rwe ahetse imifuka irimo ibiribwa isa n’iyo basanzwe babona ifungiyemo ibiribwa bigenewe abaturage bagira amakenga batangira gucyeka ko ari iyo anyereje.”

- Advertisement -

Avuga ko abaturanyi buriya muyobozi bahise babimenyesha izindi nzego zirimo n’iz’umutekano, ziraza ziramusaka zimusangana biriya biribwa.

Nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro abivuga, uriya muyobozi yabonye ko yafashwe ntiyirirwa agorana ahubwo ahita abyemera.

Icyakurikiyeho ni uko yagejejwe mu Bugenzacyaha kugira ngo bushake ibindi bigize icyaha.

Amakuru dufite avuga ko uriya mugabo yafatanywe ibilo 60 iby’umuceri, ibishyimbo, ifu y’akawunga n’ibindi byose bikubiye hamwe.

Ni bwo bwa mbere tubibonye muri Kicukiro…

Madamu Solange Umutesi yavuze ko ari ubwa mbere ibyo kunyereza ibiribwa bigenewe abaturage bigaragaye mu Karere ayobora.

Solange Umutesi

Yasabye abagatuye gukomeza kuba maso, bakajya ‘barya akara’ inzego z’umutekano igihe cyose babonye umuntu uwo ari we wese ukora ibinyuranyije n’amategeko.

Avuga ko mu Karere ayoboye, imiryango yose yari igenewe ibiribwa byo kuyifasha guhangana n’ingaruka za Guma mu rugo yabibonye, ariko ngo n’abo byari byararangiranye mbere y’uko Guma mu rugo irangira, ngo barongeye barafashwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version