Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ari mu ruzinduko muri Zambia kuva ejo kuwa Mbere tariki ya 14 Ukuboza, 2020. Yaraye asuye ishuri rikuru rya Polisi ya Zambia riri i Kinfinsa ryigisha ibijyanye no guhosha imyigaragambyo.
IGP Munyuza yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia Bwana Amandin Rugira.
Ishuri rya Polisi rya Zambia ryigisha amasomo ajyanye n’uburyo abapolisi bubahiriza amategeko n’inshingano zabo, imyitozo ngororamubiri n’uko bakoresha intwaro, imyitwarire n’imikorere y’abapolisi ndetse n’uko bahosha imyigaragambyo mu buryo bwa kinyamwuga.
Ni rifite umutwe w’abapolisi uhora witeguye gutabara ahari ibibazo by’umutekano.
Polisi z’ibihugu byombi ziyemeje guhugurana…
Amahugurwa ni kimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi bavuguruye ku wa Mbere taliki 15, Ukuboza, 2020, mu muhango wabereye i Lusaka.
Inzego za Polisi z’ibihugu byombi (u Rwanda na Zambia) ziyemeje guhanahana ubumenyi mu bijyanye n’amahugurwa harimo kohererezanya abanyeshuri n’abarimu mu bya gipolisi.
IGP Munyuza yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rya Kanfinsa kubera ireme ry’uburezi ritanga ashimangira ko amahugurwa ari umusingi w’imikorere myiza ya Polisi iyo ari yo yose.
Nyuma yo gusura ririya shuri umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Copperbelt ariwe Charity Katanga, ndetse n’Umunyamabanga uhoraho w’iyi Ntara ya Copperbelt.
Ari umunyamabanga uhoraho w’iyi Ntara ndetse n’umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara bishimiye ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia.
Biyemeje ko buriya bufatanye buzakomeza mu nzego zitandukanye harimo no guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.