Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: IGP Munyuza Yiyemeje Kuzubakira Abaturage Batishoboye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

IGP Munyuza Yiyemeje Kuzubakira Abaturage Batishoboye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 January 2023 1:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Joséphine Nyirandinkabandi na Marie Musabyimana batuye mu Mudugudu w’Agasharu ho mu Kagari ka Nyabivumu mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe begereye Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda , IGP Dan Munyuza, bamusaba ko yazabasanira inzu zabo zishaje, nawe abemerera kuzabubakira.

Hari nyuma y’uko Polisi ifatanyije n’izindi nzego itashye ku mugaragaro inzu yubakiye abatishoboye 65 iha amashanyarazi y’imirasire abantu 7500.

Umurenge wa Gasaka muri Nyamagabe niwo wubatswemo icyicaro cy’Akarere

Nyirandinkabandi yabwiye abayobozi barimo na  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana,  ko amaze imyaka itanu acumbitse muri uyu Mudugudu kandi ko na we yifuza inzu yo kubamo.

Abajijwe niba afite ikibanza cyo kubakirwamo yabasubije ko ntacyo agira kuko nta n’isambu agira.

Bamubajije aho bazamwubakira, abasubiza agira ati:“Muzanshakishiriza nk’uko n’abandi batuye hano mwabashakishirije.”

Mu Mudugudu w’Agasharu acumbitsemo, hatuyemo abatishoboye bahatujwe bakuwe hirya no hino mu Karere ka Nyamagabe.

IGP Dan Munyuza amaze kumva ikibazo cy’uyu mubyeyi,  yabwiye umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ati:  “Nimumubonera isambu tuzamwubakira.”

Undi mugore witwa Marie Musabyimana na we yabwiye abayobozi ko yapfakaye, akaba afite abana bane babana mu nzu  y’icyumba kimwe yigondagondeye kandi ivirwa iyo imvura yaguye.

IGP Dan Munyuza yamubwiye ati: “Nawe tuzagufasha.”

Hari undi mugore witwa Aline Dusengimana wabwiye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ko n’ubwo afite aho aba, ariko ubuzima bugoye.

Munyuza yamwemereye igishoro kizamufasha gutangira umushinga wazazamura urwego rw’imibereho ye.

Christine Nyiracumi utuye mu Mudugudu wa Kumuganza, Akagari ka Shaba mu Murenge wa Kitabi, ubwo abayobozi bageraga ku nzu ye bareba uko amashanyarazi y’imirasire y’izuba yahawe na Polisi y’u Rwanda yifashe, IGP Munyuza yamwemereye ubufasha bw’umureko.

Ni nyuma y’uko yababwiye ko amafaranga yo kuwushyiraho ngo ajyane amazi mu kigega biguriye, bayifashishije bariha ishuri ry’umwana, bakaba bari batarabona ubundi bushobozi.

Polisi ihora ishaka umubano mwiza n’abaturage…

Polisi Yongereye Ikibatsi Mu Mubano N’Abaturage

TAGGED:AbaturagefeaturedInzuMunyuzaNyamagabePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda Revenue Hari Icyo Isaba Abahagaritse Ubucuruzi
Next Article Indirimbo Ya Alyn Sano Iri Mu Zikunzwe Cyane Kuri RFI
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?