Joséphine Nyirandinkabandi na Marie Musabyimana batuye mu Mudugudu w’Agasharu ho mu Kagari ka Nyabivumu mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe begereye Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda , IGP Dan Munyuza, bamusaba ko yazabasanira inzu zabo zishaje, nawe abemerera kuzabubakira.
Hari nyuma y’uko Polisi ifatanyije n’izindi nzego itashye ku mugaragaro inzu yubakiye abatishoboye 65 iha amashanyarazi y’imirasire abantu 7500.
Nyirandinkabandi yabwiye abayobozi barimo na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana, ko amaze imyaka itanu acumbitse muri uyu Mudugudu kandi ko na we yifuza inzu yo kubamo.
Abajijwe niba afite ikibanza cyo kubakirwamo yabasubije ko ntacyo agira kuko nta n’isambu agira.
Bamubajije aho bazamwubakira, abasubiza agira ati:“Muzanshakishiriza nk’uko n’abandi batuye hano mwabashakishirije.”
Mu Mudugudu w’Agasharu acumbitsemo, hatuyemo abatishoboye bahatujwe bakuwe hirya no hino mu Karere ka Nyamagabe.
IGP Dan Munyuza amaze kumva ikibazo cy’uyu mubyeyi, yabwiye umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ati: “Nimumubonera isambu tuzamwubakira.”
Undi mugore witwa Marie Musabyimana na we yabwiye abayobozi ko yapfakaye, akaba afite abana bane babana mu nzu y’icyumba kimwe yigondagondeye kandi ivirwa iyo imvura yaguye.
IGP Dan Munyuza yamubwiye ati: “Nawe tuzagufasha.”
Hari undi mugore witwa Aline Dusengimana wabwiye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ko n’ubwo afite aho aba, ariko ubuzima bugoye.
Munyuza yamwemereye igishoro kizamufasha gutangira umushinga wazazamura urwego rw’imibereho ye.
Christine Nyiracumi utuye mu Mudugudu wa Kumuganza, Akagari ka Shaba mu Murenge wa Kitabi, ubwo abayobozi bageraga ku nzu ye bareba uko amashanyarazi y’imirasire y’izuba yahawe na Polisi y’u Rwanda yifashe, IGP Munyuza yamwemereye ubufasha bw’umureko.
Ni nyuma y’uko yababwiye ko amafaranga yo kuwushyiraho ngo ajyane amazi mu kigega biguriye, bayifashishije bariha ishuri ry’umwana, bakaba bari batarabona ubundi bushobozi.
Polisi ihora ishaka umubano mwiza n’abaturage…