Ihaniro N’Ihanuriro: Gahunda Y’Abaturage Yo Kwicyemurira Amakimbirane Muri Kibirizi Ya Nyanza

Abaturage bo mu Murenge wa Kibirizi Akagari ka Mututu bishyiriyeho uburyo bazajya baganira ku bibazo birimo ibishingiye ku butaka bakabicyemura bitabaye ngombwa ko bajya mu nkiko. Ku rwego rw’Umudugudu bashyizeho uburyo bise Ihanuriro n’aho ku Kagari bashyizeho Ihaniro.

Ni uburyo batekerejeho nyuma yo kuganirizwa n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwari rwabasuye ngo barugezeho ibirego badashobora kugeza ku biro by’ubugenzacyaha kubera intera y’aho biherereye.

Ubu buryo  bugizwe n’Imodoka irimo ibikoresho bya RIB bikenerwa mu kwakira ibirego by’abaturage.

Babwita RIB Mobile Station Van.

- Advertisement -

Abaturage bari baturutse mu midugudu igize Akagari ka Mututu muri Kibirizi babwiye Ubugenzacyaha ko ibibazo bikomeye bahura nabyo bigatuma bitabaza inkiko ari ibishingiye ku butaka ndetse n’amakimbirane hagati y’abashakanye.

Abakozi ba RIB begera abaturage kugira ngo babagezeho ibibazo byabo

Umwe mu bayobozi bari bitabiriye biriya biganiro ni umukozi ka Karere ka Nyanza ukora ku rwego rushinzwe kwita ku bahohotewe, One Stop Center.

Yabwiye abaturage ko burya ibyiza ari ukwicyemurira ibibazo bitabaye ngombwa ko bajya mu nkiko.

Nyuma yo kumwumva, abaturage bahise bashinga urwego bise ‘Ihanuriro’ ruzajya rucyemurirwamo ibibazo hagati y’abaturage ku rwego rw’Umudugudu.

Ariko kubera ko hari ibinanirana kuri uru rwego, bashyizeho urundi rwo ku rwego rw’Akagari bise ‘Ihaniro.’

Uzarenga Ihaniro ibye bidatunganye niwe uzajya ujya mu zindi nzego z’ubutabera bw’u Rwanda.

Ku rwego rw’Akarere, umukozi muri Isange One Stop Center  witwa Denise Mukamusoni yabwiye abaturage ko abo ibibazo by’ubutaka bitazajya bibonerwa umuti mu bwumvikane bazajya bajya ku Karere bakabaha umukozi uza kubafasha kubicyemura.

Yababwiye ko hagize ikibazo kibagezeho bohereza umukozi n’ibikoresho akajya ahari ikibazo agafasha abaturage kugicyemura.

Mukamusoni yagiriye abaturage inama yo kuzajya babaruza ubutaka bukaba bubanditse ho kuko amakimbirane ku butaka akenshi aterwa n’uko buba butabaruwe ku bavuga ko ari ba nyirabwo.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha bwatangije uburyo bwo kwegera abaturage kugira ngo barugezeho ibirego, babugishe inama banasobanuze.

Umuvugizi warwo yabwiye Taarifa kuri uyu wa Kane ko bigaragara ko abaturage bemenye akamaro ka ruriya rwego kurusha uko byari bimeze rugitangira.

Dr Thierry B Murangira avuga ko abaturage batagifata ruriya rwego nk’urwashinzwe rugamije gufata no gufunga abakurikiranyweho ibyaha ahubwo barufatanya n’urwaje kubarenganura no kubagira inama z’ibyo bakwiye kwirinda.

Ati: “ Iyo tuganiriye n’abaturage batubwira ko bamenye imikorere y’urwego kandi birumvikana kuko rukiri rushya. Mbere  bari bafite ibitekerezo by’uko ari urwego rufunga, ariko ubu bamenye ko ari urwego rwaje kubarengera.”

Dr Thierry Murangira mu kiganiro yigeze guha Taarifa taliki 14, Mata, 2021

Muri Kibirizi abaturage baganirijwe ku mikorere ya RIB banegerezwa serivisi zayo.

Abo ni abo mu Kagali ka Mbuye na Mututu.

Abo muri Mbuye baganirijwe kuri uyu wa Gatatu taliki 02, Werurwe, 2022 n’aho abo muri Mututu basuwe kuri uyu wa Kane taliki 03, Werurwe, 2022.

Mu Cyumweru gitaha abakozi b’Urwego rw’ubugenzacyaha bazakomereza ingendo zabo mu Murenge wa Cyabakamyi, iyi ikaba ari imwe mu mirenge igize Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version