Ijambo Perezida Kagame Yagejeje Ku Bagize Guverinoma Ya Congo Brazzaville

 

Perezida Paul Kagame yaraye agejeje ijambo ku bagize Guverinoma ya Congo- Brazzaville. Ni mu rugendo rw’iminsi itatu ari  gukorera muri kiriya gihugu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 11, Mata, 2022 yari yagejeje irindi jambo ku bagize Inteko ishinga amategeko, imitwe yombi.

Taarifa yashyize mu Kinyarwanda ijambo Perezida Kagame yagejeje kuri Guverinoma ya Congo-Brazzaville:

‘Reka ntangire mbashimira ko mwantumiye ngo mbaganirize kandi mbashimire n’uburyo mwanyakiriye n’itsinda naje nyoboye.

- Kwmamaza -

Nshimishijwe kandi ni uko iyi ari indi nshuro nsuye Congo Brazzaville kandi n’ejo nzagaruka nsure abo muri Leta ya Oyo.

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi, nagize amahirwe yo kuganira n’abagize Inteko ishinga amategeko imitwe yombi, tuganira ku mikoranire y’ibihugu byacu nk’ibihugu ndetse n’iri hagati y’ababituye.

Mu myaka ishize, ubuyobozi bw’ibihugu byacu bwatangije kandi bukomeza umubano ubihuza.

Icyo gihe hari amasezerano twagiranye kandi n’ejo hari andi tuzasinya mu rwego rwo kurushaho kwagura no kunoza imikoranire igamije iterambere ry’ibihugu byacu.

By’umwihariko rero, muri iki gihe Isi iri mu ngaruka yatewe na COVID-19, ibihugu by’Afurika bigomba gukorana hagati yabyo ndetse no hagati yabyo n’andi mahanga.

Nyakubahwa Perezida,  iyi niyo mpamvu ubufatanye hagati y’abatuye ibihugu byacu ari ingenzi.

Dufite ibicyenewe byose ngo duhangane n’izi ngaruka, dukore kugira ngo abaturage bacu bakomeze iterambere barimo.

Mbere y’uko dusangira ikirahure, Nyakubahwa Perezida, ndagira ngo nongere mbashimire amagambo ya kivandimwe mwatuganirije kandi yerekana ko umubano wacu ari nta makemwa.

Ndabashimira kandi uruhare mugira mu gutuma umugabane wacu utera imbere.

Urugamba ruracyakomeje kugira ngo dukomeze guteza imbere abaturage bacu.

Mu cyubahiro cyanyu, rero  ndabasabye ngo muhaguruke dusangire ikirahure ku buzima bwacu, ubw’abaturage bacu, n’umugabane wacu wa Afurika twifuriza iterambere rirambye.’

Bari bicaye bamuteze amatwi
Perezida Kagame ati: ” Ku buzima bwacu, ubw’abaturage bacu no ku buzima bw’umugabane wacu Afurika”
Share This Article
1 Comment
  • Nyakubahwa Prezida wacu ntacyo udakora ku nyungu z’abanyarwanda. Gusa bamwe mu bakwiriye kugufasha barebye ukomeje gukataza ku isi maze ibiri imbere batangira gusopanya. Nyakubahwa ndagira ngo mbahe ingero nkeya nko muri gahunda ya refoeme yatangiye ifite umurongo wo gusaranganya abakozi ariko siko byagenze kuko abasaga 927 barirukanywe mu buryo budasobanutse ndetse no mu gihe cya Covid. Muzashyireho itsinda ryihariye ryanyu mubigenzure. bamwe bahinduriwe ibyo bize kugirango batakaze imyanya kandi mandate zo ntizahindutse. Ibi byagizwemo uruhare na PS MIFOTRA aho yafatanyije n’abayobozi b’ibigo aho ngo yababwiye ko ari umwanya mwiza wo kwikiza abo badashaka. Namwe se kwirukana abantu bari basigaje nk’imyaka itanu ngo bafate pansiyo babona babaho bate, ngaho abasore bashoboye yewe ni byinshi.Barangiza bakongera lampsum ndetse n’imyanya myinshi igasubizwa ku masoko. Nyakubahwa turakwinginze uzarenganure abawe kandi ababikoze babibazwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version