Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

Kamala Harris wigeze kuba Visi Perezida wa Amerika avuga ko n’ubwo aherutse gutsindwa amatora yo kuba Perezida wa Amerika, atarazibukira uwo mugambi.

Avuga ko agifite akayihayiho ko kongera kwiyamamaza ngo arebe ko Abanyamerika bamutorera kubayobora.

Yabwiye BBC ko mu gitabo aherutse kwandika yise ‘ 107 Days’ yanditse mo ko ataracika intege, ayemerera ko rwose azongera akiyamamaza.

Ati: “Ubuzima bwanjye bwose nabumaze nkorera abandi kandi sindacika intege.”

Abajijwe niba yaramaze kubibyemeza mu buryo bwa burundu, Kamala Harris yasubije ko icyo kiciro kitaragerwaho.

Uyu mugore wabaye uwa mbere wabaye Visi Perezida wa Amerika, yemeza ko mu gihe kiri imbere hari umugore uzategeka Amerika.

Harris aherutse gutsindwa amatora y’Umukuru w’igihugu yari ahanganyemo na Donald Trump.

Yabikoze nyuma yo kubisabwa n’abo mu Ishyaka rye ry’Abademukarate bamaze kubona ko Joe Biden ananiwe kubera ubusaza k’uburyo atari agishoboye kuyobora.

Amahirwe ntiyamusekeye kuko yatsinzwe mu mwaka wa 2024, ubwo yabonaga amajwi 75,009,338 yose angana na 48.4% akaba yari menshi gusa Trump we atsinda muri za Leta zikomeye mu mitorere bituma amutsinda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version