Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ijoro Ry’Ubunani: Abantu 7000 Barimo Na Samusure Bafashwe Batirinze COVID
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ijoro Ry’Ubunani: Abantu 7000 Barimo Na Samusure Bafashwe Batirinze COVID

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 January 2022 2:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’abaturage, Polisi yaraye ifatiye hirya no hino abaturage barenga 6000 bishe amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri bo harimo icyamamare Samusure, uwitwa Marshall Mampa( uyu aherutse gufungurwa), DJ Karim n’umuraperi witwa Pilato. Ibi byamamare hamwe n’abandi bafatanywe nabyo, Polisi yabasanze mu kabari kitwa  Bahauss kuri Cosmos i  Nyamirambo.

Uyu Marshall Mampa yari aherutse gufungurwa i Mageragere aho yari akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge

Muri rusange mu masaha 24 mu gihugu hose hafashwe abantu barenga gato ibihumbi birindwi barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, abarenga 500 bafitiwe mu tubari.

Muri  Bauhaus hafatiwe abantu 102 barimo Kalisa wamamaye cyane muri sinema y’u Rwanda ku izina rya Samusure.

Samusure yasabye Polisi imbabazi, avuga ko kuba yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari urugero rubi yatanze.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “ Twagiye ahantu kwifata neza bisanzwe imvura irahadusanga tugumamo  tunywa inzoga kugeza ubwo Polisi ihadufatiye. Ubunani bwansanze mu kabari none mburangirije muri sitade, byangwiririye ni nayo mpamvu nsaba imbabazi kandi mbagira inama yo kurushaho gukurikiriza amabwiriza kuko icyorezo cya COVID-19 kirahari kandi kirica.”

Uwizeye Shadia ashinzwe gucunga akabari ka Bauhaus, yemeye amakosa bakoze yo gufungirana abantu mu kabari kandi babizi neza ko saa mbiri utubari tugomba kuba dufunze.

Ati: “ Twakoze amakosa yo gufungirana abantu mu kabari twarengeje amasaha, twabitewe no kwishimira Ubunani. Twasabye ubuyobozi imbabazi, niturangiza ibihano tuzahabwa ntabwo tuzasubira muri aya makosa.”

Uwera Claudine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo yavuze ko ku mugoroba wa tariki ya 31 Ukuboza hakozwe ubugenzuzi kugira ngo harebwe ko utubari twubahirije amasaha yo gufunga ariko baje kugera ku kabari ka Bauhaus basanga karafunze n’ingufuri nyamara imbere harimo abantu.

Ati: “ Twageze kuri aka kabari dusanga hariho ingufuri ifungiye inyuma ndetse n’amatara ajimije, nahamagaye nyiri akabari turivuganira avuga ko ari iwe mu rugo. Bigeze ku isaha ya saa sita n’igice muri ka kabari hatangiye kumvikana urusaku nibwo twamenye ko harimo abantu.”

- Advertisement -

Uwera akomeze agaragaza ko usibye kuba nyiri akabari yarengeje amasaha yagenwe yanakoze andi makosa atandukanye.

Ati: “Bakoze amakosa menshi, mu byangombwa duha ba nyiri utubari tubabwira ko batagomba kurenza abantu 50, kandi saa mbiri bakaba bafunze akabari. Twanabahaye ibwiriza ry’uko bagomba kujya bandika abantu baje muri ako kabari  ariko twasanze batigeze bandika bariya bantu. Tugiye kubahana dukurikije amabwiriza y’Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera  yavuze ko n’ubwo bariya bantu ndetse n’abandi hirya no hino mu gihugu bafashwe, Polisi yari yababuriye mbere.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera

CP Kabera yagize ati: “Aba bantu bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 nyamara twari twabivuze mbere mu kiganiro ko hari abantu bari buhitemo nabi bakarenga ku mabwiriza Polisi ikabafata bagahanwa.”

 Mu gihe i Nyarugenge baraye mu Kabari, muri Huye bo baraye mu ishyamba…

Mu murenge wa Simbi mu Karere ka Huye Polisi yaraye ihafatiye abaturage 63 barimo abagore 59 bari bagiye kuharangiriza umwaka basenga. Bari bicaye badahanye intera kandi batambaye neza agapfukamunwa.

Amakuru twamenye avuga ko bagiye muri kariya gace ahagana saa tanu z’ijoro bakaba bari bafite umugambi wo kuharangiriza umwaka basenga.

Ubwo bageragayo koko batangiye gusenga ariko abatuye hafi aho baza kubimenya ko aho hantu hateraniye abantu bagiye gusenga mu buryo butubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 babimenyesha Polisi iraza irabahasanga.

Abaturage b’i Huye bo baraye mu ishyamba basenga ariko mu buryo butarinda ubuzima bwabo

Nyuma yo kuhabasanga yabahuguye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent Theobald Kanamugire yabwiye Taarifa ko nyuma yo gufata bariya bantu, icya kurikiyeho ari ukubigisha no kubapima.

Ati: “ Abantu twabigishije, tubabwira ibibi byo kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19 uko yatangajwe hanyuma turabapima ndetse kuri uyu wa 01, 01, 2022 hari abo twakingiye muri bariya.”

Superintendent Theobald Kanamugire

Abafashwe biganjemo abo mu Murenge wa Simbi ariko hari n’abaturutse mu Murenge wa Maraba n’uwa Kigoma mu Karere ka Huye.

Umuyobozi w’aka Karere Bwana Ange Sebutege yabwiye abaturage ko gusenga Imana atari bibi ariko ko kugira ngo ikumve bidasaba kujya kuyambariza mu gihuru.

Meya Sebutege yabwiye abaturage ko Imana aho uyambarije hose ikumva

Sebutege yabwiye abaturage ko Imana iba hose, kandi ko kuyambaza neza ari ukwirinda ko kwandura icyorezo cyatuma umuntu atazasubira kuyiha ishimwe igihe azaba yasubijwe.

Mu bafashwe harimo abagore n’abagabo ndetse n’abana, bamwe muri aba bakaba bafite uburwayi.

Mu mitima yabo bemera ko ubwo burwayi bwabo bushobora gukira baramutse basengeye Imana mu misozi yitaruye, aho bamwe bajya bita ‘mu Butayu.’

TAGGED:AkabarifeaturedHuyeKaberaPolisiSamusure
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israël Ikomeje Gutegura Ibitero Kuri Iran, ‘Igiye Kugura’ Indege Nshya Z’Intambara
Next Article Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko Ya Afurika y’Epfo Yafashwe n’Inkongi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?