Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikamyo Ihetse Meterokibe 33 Za Lisansi Yari Igiye Gushya Habura Gato
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ikamyo Ihetse Meterokibe 33 Za Lisansi Yari Igiye Gushya Habura Gato

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 May 2021 7:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku wa Mbere tariki 03, Gicurasi, 2021 Umushoferi ukomoka muri Somalia yahagarutse ku Rusomo atwaye ikamyo ipakiye Lisansi ipima metero kibe 33 agiye i Goma. Yarayitwaye agera i Rubavu adahagaze, amapine arashyuha acumba umwotsi. Polisi yaratabaye iyizimya umuriro utaragera ku bigega byarimo iriya lisansi.

Amapine yatangiye gucumba umwotsi igeze mu kagari ka Rugerero, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Kuba amapine yatangiye gucumba umwotsi igeze mu gace gatuwe n’abaturage benshi ubwabyo biteye impungenge.

Abaturage bo muri Rugerero nibo babonye umwotsi ucumbye bahamagara Polisi iratabara.

Uwari utwaye iriya kamyo yitwa Mohamed Sheikh Mahamud.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi, Assistant Commissioner of Police(ACP) Jean Baptiste Seminega  yavuze ko uriya mushoferi afite imyaka 39 y’amavuko akaba yatabarijwe n’abaturage.

Yagize ati: “Uriya mushoferi yavuze ko yari yavuye ku Rusumo mu Karere ka Kirehe mu gitondo kare yirirwa agenda adahagaze. Ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ageze mu Karere ka Rubavu amapine ane y’inyuma, abiri y’iburyo n’abiri y’ibumoso yarashyushye araturika acumba umwotsi. Abaturage bari aho bihutiye kuduhamagara abapolisi bacu baba i Rubavu bahise bajya kuzimya.”

ACP Seminega avuga ko abapolisi bahise bahagera barazimya ndetse n’amapine ntiyashya ku buryo umushoferi yakomeje kuyagenderaho.

Yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru kuko iyo batinda hari kuba ibibazo bikomeye bitewe n’ingano ya lisansi yari mu mudoka ndetse n’imiterere y’aho hantu.

Ati: “ Iyo modoka yari ihetse lisansi nyinshi, meterokibe 33 kandi yari igeze mu rusisiro, inkongi y’umuriro iyo igera kuri Lisansi abantu n’ibintu byari hafi aho byari gushya bigakongoka ndetse bikagorana kubizimya. Turashimira abaturage bagize ibakwe ryo kudutabaza natwe tugatabarana ingoga.”

Mohamed Sheikh Mahamud, umunyasomaliya wari utwaye iriya kamyo yashimiye Polisi ku gikorwa yamukoreye anashimira abaturage bamutabarije.

Nawe yemeza ko gushyuha kw’amapine aribyo byari bigiye kuba nyirabayazana y’inkongi.

Si ubwa mbere mu Murenge wa Rugerero  hagaragara impanuka nk’iriya  kuko tariki ya 04 Werurwe, 2021 ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryazimije inkongi yari ifashe ikamyo yari ivuye mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma.

Iyi modoka yari ihetse meterokibe ibihumbi 41,500 by’amavuta akoreshwa mu gutwara indege (Benzine).

TAGGED:featuredIkamyoRubavuSeminega
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article N’ubwo Guhangana Na COVID-19 Byashyizwemo Ingufu, Inzira Iracyari Ndende-Kagame
Next Article Ingabo Za Uganda Zaguze Izindi Ntwaro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?