Kuri X Pasiteri Rick Warren yatangaje ko azagera mu Rwanda mu mpera z’Ugushyingo, hakazaba ari taliki 28, akazahava taliki 02, Ukuboza.
Yanditse ati: “ Nshuti zanjye ziba mu Rwanda, mbafitiye amakuru aryoshye. Ngiye kugaruka i Kigali nkazahagera taliki 28, Ugushyingo, 2023 kuzageza taliki 02, Ukuboza….Ndabakunda mwese, Ndagarutse mu rugo.”
Dear Friends in Rwanda, I want to email you some very important news. I'll be back in Kigali Nov. 28 to Dec 2. Email me [email protected] so I can update you. Ndabakunda mwese! Ndagarutse murugo! pic.twitter.com/fPFtFnGm8P
— Rick Warren (@RickWarren) November 19, 2023
Richard Duane Warren ni Umunyamerika wavutse mu mwaka wa 1954 akaba yarashinze idini rikomeye muri California yise Saddleback Church.
Ni umuntu wanditse ibitabo byinshi birebana n’uburyo abantu bakoresha Bibiliya mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibazahaje.
Warren asanzwe ari inshuti y’u Rwanda.
Yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2019.
Hari mbere gato y’uko u Rwanda n’isi muri rusange rujya mu bibazo rwatewe na COVID-19.