Jeannette Kagame Yifatanyije Na AERG/GAERG Kwizihiza Isabukuru Yayo

Ubwo bizihizaga imyaka 25 ishize bashinze Umuryango AERG, abawugize bishimiye kwakira Madamu Jeannette Kagame waje kwifatanya nabo muri iki gikorwa cyabereye mu Nzu yitwa Intare Conference Arena.

Uyu munsi kandi abagize Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa GAERG nabo bizihije isabukuru y’imyaka 18 bawushinze.

Kuri iyi tariki ya 20, Ukwakira, 1996 nibwo abantu 12 bicaye basanga ari ngombwa gushyiraho umuryango w’abanyeshuri  barokotse Jenoside bigaga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.

Imwe mu ntego zawo yari uko abagize uriya muryango bunganirana mu bintu byose, bakagirana inama, bagafashanya muri byose…mu yandi magambo bakubaka umuryango usimbura uwabo washize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Kwmamaza -

Mu ijambo yabagejejeho, Madamu Jeannette Kagame yababwiye ko mu mibereho y’Abanyarwanda by’umwihariko n’Abanyafurika muri rusange, umwana ari uw’Umuryango.

Yavuze ko ubwo AERG yavukaga yasanze u Rwanda ari itongo, abana badafite kirengera.

Ati: “Mwumvise umurindi w’ingabo nziza zarokoye uru Rwanda, nyamara zitashoboraga kwishima.”

Bamwe mu banyamuryango ubwo bari bageze ku Intare Arena

Yababwiye ko nk’umubyeyi kandi mu izina ry’ababyeyi bose, ari kumwe n’abanyamuryango ba AERG na GAERG kandi ko ‘duhagaze mu mwanya w’abacu badahari’.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Ishema tuvoma mu kubaho kwacu.”

Inama yemerejwemo gushinga AERG yateranye ari ku Cyumweru.

 Abahanze AERG ni aba bakurikira:

Butera Emmanuel

Gatana Jean

Gatayire Marie Claire

Gatsinzi Valentin,

Kabasha Apollon,

Kanywabahizi Yves,

Mazimpaka Richard,

Mugeni Gatera Francine,

Ndutiye Youssouf,

Ntaganira Vincent,

Rukundakuvuga François Régis

Na Sinzi Tharcisse.

Bamwe mu bahoze ari abanyamuryango ba AERG ubu bakaba baragiye muri GAERG baherutse kubwira Taarifa ko uriya muryango wababereye aho ababo batari.

Abanyamuryango ba AERG -GAERG bitabiriye uriya munsi mukuru
Ntibatana no gucinya akadiho. AERG igira Itorero bita Inyamibwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version